Idosiye ya Dr Nyanzi watutse umugore wa Perezida Museveni yongeye kuburwa

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 20 October 2018 Yasuwe: 950

Inama y’ ubutegetsi ya Kaminuza ya Makerere yatumije Dr Stella Nyanzi watutse Janet Museveni, umugore wa Perezida Museveni wa Uganda.

Dr Nyanzi yakoresheje amagambo mabi kuri Janet Museveni abinyujije mu butumwa yanyujije kuri Facebook. Uyu mugore yahoze ari umushakashatsi muri Kaminuza ya Makerere uwo yatutse ni umugore wa Perezida akaba na Minisitiri w’ Uburezi bisobanuye ko yatutse umukuriye.

Kaminuza ya Makerere ivuga ko ibyo Dr Nyanzi yakoze byagije isura yayo kuko uwo yatutse ari Minisitiri w’ Uburezi. Iyi dosiye yongeye kuburwa mu gihe igikorwa cyo gutuka umugore wa Perezida cyabaye mu mwaka ushize wa 2017 ndetse uyu mugore akanajyanwa mu nkiko.

Dr Nyanzi we avuga ko atazareka kuvuga ukuri yagize ati “Ni ryari nigeze ndeka kuvuga ukuri ku murwayi wo mu mutwe, ukuri kurabohora . Nzashikama ku kuri navuze”

Impirimbanyi y’ uburenganzira bwa muntu akaba n’ umushakashatsi Dr Nyanzi yatutse Minisitiri Janet Museveni avuga ko yananiwe guha abanyeshuri b’ abakobwa imyambaro yihariye y’ isuku.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Burundi: Abasirikare 4 bakomeye batawe muri yombi kubera urupfu rumaze...

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’ Burundi Sylvestre Nyandwi yatangaje...
24 November 2018 Yasuwe: 1598 1

Nyamunwa yapfiriye ku nkombe za pariki bayisanzemo ibikombe 115 bya...

Ifi nini yapfiriye ku nkombe za pariki y’ igihugu cya Indonesia. Leta y’ iki...
20 November 2018 Yasuwe: 4347 0

’Rambo’ wo muri Repubulika ya Centrafrique, yashyikirijwe urukiko...

Umudepite wahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika ya Centrafrique...
19 November 2018 Yasuwe: 1344 0

Abasirikare bakuru muri Ethiopa 63 batawe muri yombi

Intumwa nkuru ya Leta ya Ethiopia yatangaje ko iki gihugu cyataye muri...
13 November 2018 Yasuwe: 1821 1

Niyonzima wagizwe imfubyi na Jenoside yareze Canada mu nkiko

Umugabo witwa Niyonzima Prosper wahungiye muri Canada muri 1995 nyuma y’ uko...
10 November 2018 Yasuwe: 1519 0

Gitega: Umwarimu wakubise umunyeshuri we akamwica yakatiwe gufungwa imyaka...

Umwarimu witwa Matthieu Mbarushimana, urukiko rwamukatiye imyaka 20 y’...
3 November 2018 Yasuwe: 3147 0