skol
fortebet

Kabuga Félicien aramenyeshwa aho agomba gufungirwa kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe: Wednesday 03, Jun 2020

Sponsored Ad

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa uyu munsi ku gicamunsi ruratangaza umwanzuro ku rubanza rwo kohereza Félicien Kabuga muri gereza y’urukiko mpuzamahanga cyangwa kumurekera mu Bufaransa.

Sponsored Ad

Bwana Kabuga w’imyaka 84, ariko we wabwiye urukiko ko afite imyaka 87, abamwunganira bavuga ko ashaje kandi arwaye bityo ku mpamvu z’amagara ye adakwiye kuvanwa mu Bufaransa ko ari ho yaburanishirizwa.

Mu iburanisha riheruka, ku nshuro ya mbere mu myaka irenga 20 ishize ashakishwa ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994, Bwana Kabuga yahakanye ibyaha aregwa abyita ibinyoma.

Abunganizi be bahanganye n’ingingo itegeka ubutabera bw’Ubufaransa gutanga abafashwe bisabwe n’ubutabera mpuzamahanga.

Me Laurent Bayon yavuze ko umukiriya we atinya ko mu rukiko rwa UN yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Serge Brammertz umushinjacyaha w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yatangaje ko Kabuga yafashwe bisabwe n’uru rwego, asaba ko yoherezwa gufungirwa by’agateganyo i La Haye mu Buholandi.

Kabuga yafashwe nyuma y’imyaka irenga 20 ashakishwa, umupolisi ukuriye ishami rya jenoside n’ibindi byaha muri polisi y’Ubufaransa aheruka gutangaza ko yafashwe ’bivuye mu gukurikirana umwana we wavaga mu Bwongereza akajya kumusura’.

Mu cyumweru gishize, umucamanza William H. Sekule w’urwego rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha yategetse ko urubanza rwa Kabuga rugomba kubera i Arusha.

Me Laurent Bayon uri ku ruhande rumwunganira, mu cyumweru gishize yabwiye urukiko ko bashaka kohereza Kabuga i Arusha "batitaye ku buzima bwe n’amagara ye".

Me Bayon yavuze kandi ko umukiriya we atinya ko muri urwo rukiko yaburanishwa urubanza rwa politiki, ko ubucamanza bw’Ubufaransa bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Umwanzuro w’urukiko uratangazwa uyu munsi guhera saa munani ku isaha y’i Paris ari nayo y’i Nyanga ya Mukarange mu karere ka Gicumbi mu Rwanda Bwana Kabuga aho yavukiye.

Ku wa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2020 saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo Kabuga yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yavuze ko ari "’opération’ ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye".

Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nkuko byari bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Kabuga w’imyaka 84, ari mu gatsiko k’abahoze bategeka u Rwanda bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi aho ari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura byashishikarije Abahutu kwica Abatutsi.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa