skol
fortebet

Kenya: Wa mupasiteri wasambanyije abakobwa be 2 akabatera inda yakatiwe imyaka 140

Yanditswe: Thursday 14, Jan 2021

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye umupasiteri igifungo cy’imyaka 140 ahamwe n’icyaha cyo gusambanya abakobwa be babiri b’imyaka 14 na 16 abatera inda.

Sponsored Ad

Uyu mupasiteri witwa John Gichina, wo mu itorero gakondo ryitwa Akurino yafunzwe ashinjwa gutera inda abakobwa 2 barimo uw’imyaka 16-ufite inda y’amezi 7 n’undi w’imyaka 14 utwite inda y’amezi 5

Umucamanza wo mu karere ka Baricho, Anthony Mwicigi,niwe wasomeye uyu mupasitori ko agiye gupfungwa imyaka 70 ku mukobwa umwe umwe.

Urukiko rwategetse ko azahabwa ibi bihano kimwe ukwacyo, byumvikana ko azamara imyaka 140 ari muri gereza.

Uyu mupasitori w’imyaka 51 avuka mu karere ka Kirinyaga hagati muri Kenya, yemeye ko yafashe ku ngufu aba bakobwa be mu rukiko kuwa 5 z’uku kwa mbere, hanyuma akatirwa ku wa 07.

Yavuze ko yatewe na shitani afata ku ngufu abakobwa be, ahita abasaba imbabazi mu rukiko.

Uyu mugabo w’imyaka 51 yatangiye gushakishwa nyuma y’aho umukazana we Wambura Muriithi atangaje uko byagenze.

Madamu Wambura yagize ati “Yateye ubwoba umugore we ko azamugirira nabi navuga ibi bikorwa bye bibi ndetse bitera ubwoba mu muryango.Ndashaka ubutabera mu muryango nashatsemo.”

Mu kwezi gushize,uyu mupasiteri wo mu Itorero gakondo rya ‘Akurino’, yemeye iki cyaha cyo gusambanya aba bakobwe be babiri imbere y’urukiko aho ibi byaha yabikoze mu bihe bitandukanye.

Nyuma yo kwemera icyaha, Umushinjacyaha n’itsinda rye bahise bahabwa igihe cy’iminsi ibiri n’urukiko kugira ngo bashake ibyemezo by’amavuko by’aba bana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa