skol
fortebet

Leta ya Tanzania yajyanwe mu rukiko kubera kubuza kwiga abanyeshuri batwite

Yanditswe: Friday 20, Nov 2020

Sponsored Ad

Umuryango Equality Now uharanira uburenganzira bw’abagore, wareze leta ya Tanzania mu rukiko rw’Afurika rw’uburenganzira bwa muntu (African Court on Human and Peoples’ Rights) kubera kubuza kwiga abakobwa batwite.
Mu itangazo uyu muryango wasohoye, wavuze ko kwiyambaza urukiko ari bwo buryo bwa nyuma wari usigaranye, nyuma y’imyaka wari umaze ugerageza gutuma leta ya Tanzania yisubiraho kuri icyo cyemezo.
Leta ya Tanzania ntabwo irasubiza ku mugaragaro kuri uko kujyanwa mu rukiko.
Itegeko (...)

Itegeko ryagiyeho mu mwaka wa 2002 muri Tanzania ryemera kwirukana abanyeshuri batwaye inda.

Rivuga ko abakobwa bashobora kwirukanwa ntibongere kugera ku ishuri kubera "amakosa y’imyitwarire mibi" no "kubyara kw’abatarashakanye".

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu imaze igihe isaba leta ya Tanzania guhindura iryo tegeko.

Abakobwa bo muri Tanzania batari munsi ya 8000 bava mu ishuri buri mwaka kubera gutwita, nkuko icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch, kibivuga.

Umuryango Equality Now watanze icyo kirego, wavuze ko uko kwirukana abanyeshuri batwite ari ivangura bakorerwa ndetse ko byatumye abakobwa benshi baguma mu bukene.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa