skol
fortebet

Leta ya USA irica uwakatiwe urwo gupfa nyuma y’imyaka 17 idatanga iki gihano

Yanditswe: Monday 13, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Bwa mbere mu myaka 17 ishize, uyu munsi kuwa mbere biteganyijwe ko muri leta ya Indiana yo muri Amerika bicisha urushinge uwakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwo ku rwego rw’igihugu.

Sponsored Ad

Kuwa gatanu, umucamanza yari yatambamiye ishyirwa mu bikorwa ry’iki gihano kuri Daniel Lewis Lee wahamwe n’icyaha cyo kwica.

Ni nyuma y’uko benewabo ba Lewis bari basabye ko kumwica bitinzwa, bavuga ko bafite ubwoba ko kujya kureba iyicwa rye bishobora kubanduza coronavirus.

Gusa leta yahise ijuririra icyo cyemezo cy’umucamanza, giteshwa agaciro.

Urukiko rw’ubujurire rwa Amerika rwavuze ko nta tegeko rya leta cyangwa ibwiriza rivuga ko benewabo w’uwakatiwe urwo gupfa bitabira umuhango wo kumwica.

Benewabo wa Bwana Lewis ariko biteganyijwe ko bajuririra iki cyemezo mu rukiko rw’ikirenga.

Bwana Lewis Lee ni umuzungu w’ibitekerezo bishyira hejuru abera (white supremacist) wakoreye iyicarubozo maze akica umuryango w’abantu batatu imibiri yabo akayijugunya mu kiyaga.

Uyu yagombaga kuba yarahawe igihano cyo gupfa mu kwezi kwa 12 nyuma yo guhamwa n’icyaha.

Ibi byatindijwe n’uko urukiko rwari rwabujije ko ahabwa iki gihano.

Earlene Peterson, umukobwa we, umwuzukuru we n’umukwe we (umugabo w’umukobwa we) bishwe na Lewis Lee, gusa yanze ko uyu mugabo yicwa.

Umwaka ushize yabwiye CNN ati: "Byateza isoni umukobwa wanjye kuba hari umuntu wakwicwa kubera we."

Kwica Lewis ni kimwe mu bihano by’urupfu biteganyijwe guhabwa abantu bane muri uku kwezi kwa karindwi n’ugutaha kwa munani muri Amerika. Ni abagabo bane bahamijwe ibyaha byo kwica abana.

Urwo gupfa ku rwego rw’igihugu no ku rwego rwa leta, bitaniye he?

Mu bucamanza bwa Leta zunze ubumwe za Amerika, ibyaha bishobora kuburanishwa n’inkiko zo ku rwego rw’igihugu (federal courts), cyangwa se n’inkiko zo ku rwego rwa za leta.

Ibyaha bimwe na bimwe, nko kwigana idorari cyangwa ubujura bw’ikoranabuhanga, bihita biburanishwa n’inkiko zo ku rwego rw’igihugu, kimwe n’ibyaha byibasira itegekonshinga rya Amerika.

Ibindi byaha biburanishwa n’inkiko zo ku nzego za leta bitewe n’uburemere bwabyo.

Mu 1972, icyemezo cy’urukiko rw’ikirenga cyavanyeho igihano cy’urupfu ku nkiko zose zo muri Amerika.

Mu 1976 uru rukiko rw’ikirenga rwongeye gusubizaho igihano cy’urupfu muri leta zimwe.

Mu 1988 guverinoma ya Amerika yatoye itegeko risubizaho igihano cy’urupfu ku nkiko zo ku rwego rw’igihugu.

Imibare ya Death Penalty Information Center ivuga ko kuva mu 1988 kugeza mu 2018 abantu 78 bakatiwe urwo gupfa n’inkiko z’urwego rw’igihugu, ariko batatu aribo bishwe. Hari 68 bafunze bakatiwe iki gihano.

BBC

Ibitekerezo

  • Singaye n’abakuyeho igihano cy’Urupfu.Kubera ko n’ubundi umuntu aba azapfa.Kandi nawe umwishe ukazapfa.Gusa tuge twibuka ko igihano Imana izahanisha abanyabyaha banga kwihana gikomeye kurushaho.Uretse nuko Imana izabica ku Munsi w’Imperuka nkuko Yeremiya 25:33 havuga,izabima ubuzima bw’iteka.Ariko abayumvira,nubwo nabo bapfa,izabazura ku Munsi wa nyuma,ibahe ubuzima bw’iteka muli Paradizo nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40.Bizaba kubera ko Imana itajya ibeshya.It is a matter of time.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa