skol
fortebet

Malawi: Umuherwe yatanze agatubutse ngo hatezwe akavuyo mu rubanza rwa Murekezi ukurikiranyweho Jenoside

Yanditswe: Tuesday 13, Dec 2016

Sponsored Ad

Umuvuga butumwa w’ umuherwe mu gihugu cya Malawi yatanze akayabo k’ amafaranga kugira ngo abantu bateze akavuyo mu rubanza Vincent Murekezi.
Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016 nibwo urukiko rukuru rw’ I Lilongwe muri Malawi ruburanisha urubanza rw’ Umunyarwanda Vincent Murekezi ucyekwakwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni urubanza ruganisha ku kumenya niba Murekezi azoherezwa mu Rwanda akaburanishwa n’ inkiko z’ u Rwanda cyanda niba azaburanishwa n’ inkiko za Malawi.
Nubwo bimeze (...)

Sponsored Ad

Umuvuga butumwa w’ umuherwe mu gihugu cya Malawi yatanze akayabo k’ amafaranga kugira ngo abantu bateze akavuyo mu rubanza Vincent Murekezi.

Kuri uyu wa 13 Ukuboza 2016 nibwo urukiko rukuru rw’ I Lilongwe muri Malawi ruburanisha urubanza rw’ Umunyarwanda Vincent Murekezi ucyekwakwaho uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ni urubanza ruganisha ku kumenya niba Murekezi azoherezwa mu Rwanda akaburanishwa n’ inkiko z’ u Rwanda cyanda niba azaburanishwa n’ inkiko za Malawi.

Nubwo bimeze gutya ariko ngo Umuvugabutumwa w’ umunyemari wamamaye muri iki gihugu cya Malawi, Bishop Abraham Simama yemeye gutanga ruswa y’ akayabo ka miliyoni 50 ngo aburizemo uru rubanza. Ikigeretse kuri ibi yemeye guhama amafaranga ibihumbi 10 buri muntu wese uteza akavuyo muri uru rubanza ashyigikira Murekezi.

Ikinyamakuru cyandikirwa muri Malawi, ‘Nyasa times’ cyanditseko ngo uyu munyeri natagera ku mugambi we wo kuburizamo uru rubanza ngo azahagarika imirimo ye y’ ubucuruzi asubire iwabo muri Tanzania.

Mu cyumweru gishize nibwo polisi ya Malawi yataye muri yombi Vincent Murekezi. Uru rubanza rubaye mu gihe umuryango IBUKA uharanira inyungu z’ abarokotse Jenoside wumvikanye usaba ko Murekezi wakohereza akaburanishwa n’ inkiko z’ u Rwanda.

Uwahaye amakuru Nyasa Times yavuze ko itabwa muri yombi rya Murekezi ryakuye umutima ndi bakekwaho Jenoside bari muri Malawi dore ko ari igihugu gisanzwe kizwiho kubakingira ikibaba; bafite ubwoba ko nyuma ye nabo bazakurikiraho.
Umunyamakuru wa Nyasa Times yagerageje kuvugana na Simama ariko undi amusubizanya umunabi ndetse anamubwira ko azajya mu kaga iyi nkuru niramuka itangajwe.

Bishop Simama ni umunya Tanzania ufite ibikorwa byinshi muri Malawi birimo ihoteri, ibikamyo byinshi byikorera imizigo n’urusengero.
Bivugwa ko uyu munyemari ari nawe wishyuriraga Vincent Murekezi inzu yari atuyemo ubwo polisi yamufataga.

Vincent Murekezi yatawe muri yombi na polisi ya Malawi mu cyumweru gishize

Murekezi ashinjwa kuba yarabonye pasiporo n’ubwenegihugu bwa Malawi mu buryo butemewe n’amategeko. Kuko Pasiporo ebyiri afite zinyuranije amazina ariko zifite ifoto imwe, aho iyo yakuye mu Rwanda yanditsweho Vincent Murekezi, ukomoka mu karere ka Huye, mu gihe iyo yahinduriwe ifite amazina ya Vincent Banda ukomoka muri Tanzania.

Igihugu cya Malawi kivugwaho gucumbikira Abanyarwanda benshi bakekwaho Jenoside, bakinjiyemo banyuze ku mipaka yacyo idacunzwe neza no ku bayobozi na polisi bamunzwe na ruswa.

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari bumaze imyaka 8 busaba ko bamwe mu bakoze Jenoside bari muri Malawi bafatwa bakoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa