skol
fortebet

Malawi: Urukiko rwanze ko Murekezi yoherezwa kuburanira mu Rwanda

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2017

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda rwifuzaga ko Vincent Murekezi wafatiwe muri Malawi akekwaho ibyaha bya Jenoside yakoherezwa akaburanishwa n’ inkiko zo mu Rwanda urukiko rwo mu mujyi wa Lilongwe muri Malawi rwabitesheje agaciro.
Umucamanza Patrick Chirwa yavuze ko u Rwanda atari kimwe mu bihugu biri mu masezerano ajyanye no guhererekanya abaregwa hagati yarwo na Malawi. Ibi bije nyuma yaho mu cyumweru gishize urukiko rwari rwasabye ubushinjacyaha na leta gutanga ibitekerezo byabo kuri iki kirego.
Mu (...)

Sponsored Ad

Mu gihe u Rwanda rwifuzaga ko Vincent Murekezi wafatiwe muri Malawi akekwaho ibyaha bya Jenoside yakoherezwa akaburanishwa n’ inkiko zo mu Rwanda urukiko rwo mu mujyi wa Lilongwe muri Malawi rwabitesheje agaciro.

Umucamanza Patrick Chirwa yavuze ko u Rwanda atari kimwe mu bihugu biri mu masezerano ajyanye no guhererekanya abaregwa hagati yarwo na Malawi. Ibi bije nyuma yaho mu cyumweru gishize urukiko rwari rwasabye ubushinjacyaha na leta gutanga ibitekerezo byabo kuri iki kirego.

Mu byatangajwe n’umunyamategeko ku ruhande rwa leta, Steven Kayira, yavuze ko amategeko agena kohereza umuntu ukekwaho icyaha aho yagikoreye anareba ibihugu bihurira muri Commnwealth birimo u Rwanda, ndetse ingingo ya gatatu iha uburenganzira Minisitiri ubifite mu nshingano kuba yagira uruhare mu masezerano adasanzwe yo kohereza umuntu ukekwaho icyaha.

Kayuni yabwiye urukiko ko Jenoside ari icyaha gishobora gutuma umuntu ashyikirizwa ikindi gihugu kuko kiri mu mategeko agenga iyoherezwa ry’abakekwaho ibyaha birimo ubwicanyi ndetse avuga ko jenoside ari icyaha gishamikiye ku bwicanyi.

Ubwunganizi bwa Murekezi buyobowe na Wapona Kita bwo bwavuze ko ku ikubitiro ikirego kiri kuburanishwa hagendewe ku mategeko ya Malawi agenga ibyo kohereza abakekwaho ibyaha mu bindi bihugu ndetse ko niba rushobora gukomeza ari uko hatanzwe uburenganzira na Minisitiri Ushinzwe Ububanyi n’Amahanga nkuko bigenwa n’amategeko; ubwacyo kidakwiye kureberwa mu bigenwa n’amasezerano ya Commonwealth mu gihe u Rwanda atari kimwe mu bihugu byagiranye amasezerano na Malawi.

Kita yavuze kandi ko mu 1998 ubwo amategeko yavugururwaga, Jenoside yakorewe Abatutsi yari yarabaye, Guverinoma ya Malawi ikaba itarigeze ishyira Jenoside n’u Rwanda muri ayo mategeko.

Yakomeje abwira urukiko ko itegeko ubwaryo rigamije gukangurira ibihugu, ba minisitiri gusura u Rwanda bakagira ibyo bemeranya.

Mu kwanzura, Umucamanza Patrick Chirwa yemeranyije n’umucamanza wa leta ko Jenoside ari icyaha gishamikiye ku byaha by’ubwicanyi ndetse ko ari n’icyaha gituma umuntu ukekwa yoherezwa aho yagikoreye nkuko amategeko ya Malawi abiteganya.

Gusa yemeranyije na Kita wunganira Murekezi ko u Rwanda nta masezerano rufitanye na Malawi ku bijyanye no kohererezanya abakekwaho ibyaha; aha niho yahereye atesha agaciro ubwo busabe bw’u Rwanda.

Yahise akura icyo kirego kuri Murekezi gusa avuga ko azakomeza gukurikiranwa ku bijyanye na ruswa.

Uwari uhagarariye Leta muri uru rubanza yabwiye Nyasa Times ko azagaruka mu rukiko kuri iki kirego mu gihe Guverinoma ya Malawi izaba yagiranye amasezerano n’u Rwanda agasohoka no mu igazeti ya leta ku bijyanye no koherezanya abaregwa.
Umwunganizi wa Murekezi we yavuze ko yishimiye umwanzuro w’urukiko kuko ngo uciye mu mucyo ndetse ko ugendanye n’amategeko.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda gusa ntiyitaba telefoni ubwo twamuhamagaraga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa