skol
fortebet

Mfumukeko akurikiranyweho kunyereza umutungo wa EAC

Yanditswe: Thursday 11, May 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ I Burasirazuba EAC, Mfumukeko Liberat, arashinjwa kunyereza umutungo w’ uyu muryango.
Dr Bukuku Enos, Umunyatanzaniya wungirije Mfumukeko Liberat , unashinzwe ubukungu muri uwo muryango yatangiye iperereza hagamijwe kumenyekana impamvu y’ibikekwa.
Mfumukeko Liberat akekwaho kugira urwo ruhare mu bijyanye no gutanga amasoko, cyane iryo yahaye iryitwa Assurance M/s Liberty Insurance.
Chimp reports dukesha iyi nkuru ivuga ko Dr (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’ Umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ I Burasirazuba EAC, Mfumukeko Liberat, arashinjwa kunyereza umutungo w’ uyu muryango.

Dr Bukuku Enos, Umunyatanzaniya wungirije Mfumukeko Liberat , unashinzwe ubukungu muri uwo muryango yatangiye iperereza hagamijwe kumenyekana impamvu y’ibikekwa.

Mfumukeko Liberat akekwaho kugira urwo ruhare mu bijyanye no gutanga amasoko, cyane iryo yahaye iryitwa Assurance M/s Liberty Insurance.

Chimp reports dukesha iyi nkuru ivuga ko Dr Bukuku Enos avuga ko iyo sosiyete yahawe iryo soko yari ikwiye gukurwa mu masosiyete akorana n’ubunyamabanga bwa EAC, kuko ngo hari ibitaragenze neza mu guhabwa iryo soko.

Iperereza ridasanzwe ngo ryatangiye gukorwa ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017.
Mfumukeko kandi arashinjwa kwiba Amadolari y’Amerika asaga ibihumbi 200, asaga miliyoni 500 mu mafaranga y’Amarundi na Miliyoni 168 mu mafaranga y’u Rwanda yakoresheje mu bikorwa by’iryo shyirahamwe, ariko bitakozwe kandi bigizwemo uruhare na Mfumukeko nkuko Dr Bukuku akomeza abitangaza.

Uyu munyamabanga aranashinjwa gushora imodoka z’uyu muryango mu bikorwa bye bwite mu gihe amategeko agenga iryo shyirahamwe abuza gusesagura umutungo wayo.

Ibitekerezo

  • Ibi ndabona harimo akagambane kagomba kubazwa URWANDA, UGANDA, KENYA nibo bamugambaniye kuko yagiyeho batamushaka. ery sory kubarundi mwese

    REKA UMURUNDI ABEREKE UBUNDI EAC UGIRA UMUNYAMABANGA MUKURU UGAHEMBA ABA DEPITE BIGIHUGU KIDATANGA NIFARANGA NARIMWE GUTE AHO KUBIRUKANA HAKIRI KARE BYATUMYE BABONA UKO BIBA

    ATAYIBYE NUBUNDI YABA ARI IGICUCU WAKUMVA GUTE UMUNTU. AVA MUGIHUGU KIDATANGA NIGICERI GITOBOYE AGIRWA UMUNYAMABANGA MUKURU ABA DEPITE BACYO BAKAGUMA,GUTWARA,AMAFRANGA YIBINDI BIHUGU AHO KUBOHEREZA IWABO BAKAVA MURI EAC KO NTACYO BAYIMAZEMO USIBYE,KWIBA IMITUNGO YIBINDI BIHUGU *

    Ariko nshuti yanjye Jogo, uwamureze n’umutanzaniya. Hari umunyarwanda wumvisemo? Jya uvuga ibintu watekerejeho. Niba abeshyerwa azabigaragaza. Niba yarayatwaye abiryozwe. Uwo yaba ariwe wese yibye yabihanirwa.

    nonese atayibye yaba atari igicucu arabona igihugu cye ntaguhunda gifite muri eac ng nagayya obabona umutungo wibwa bakicecekera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa