skol
fortebet

Nigeria: Inteko ishinga amategeko yemeje itegeko ryo gushahura abagabo bafata ku ngufu abagore

Yanditswe: Friday 11, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Inteko ishingamategeko yo muri leta ya Kaduna mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Nigeria, yemeje gukoresha ibyuma byo kwa muganga mu gucyeba udusabo tw’intanga ngabo, nk’igihano ku bahamijwe n’inkiko gufata abagore ku ngufu.

Sponsored Ad

Hafsat Baba, komiseri ushinzwe abagore n’iterambere ry’umuryango muri iyo leta, yavuze ko icyo cyemezo ari "inkuru nziza".

Yongeyeho ko "bizaca intege" abasambanya abagore ku ngufu.

Byitezwe ko ubu Nasir Ahmad el-Rufai, Guverineri wa leta ya Kaduna, agiye gushyira umukono kuri uwo mushinga w’itegeko kugira ngo uhinduke itegeko muri iyo leta.

Mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka, ba guverineri ba leta zigize Nigeria batangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu kubera gufata abagore ku ngufu n’ibindi bikorwa by’urugomo byibasira abagore n’abana.

Umubare w’imanza z’abacyekwaho gufata abagore ku ngufu uracyari ku kigero cyo hasi, ndetse ipfunwe akenshi rituma abagore bafashwe ku ngufu babiceceka.

Muri Kamena uyu mwaka,umukobwa w’imyaka 22 witwa Uwavera Omozuwa yiciwe mu rusengero nyuma yo gufatwa ku ngufu.

Hashtag #JusticeForUwa yarakoreshejwe cyane muri iyi weekend muri Nigeria, abo mu muryango we basaba ko abishe umwana wabo bahigwa.

Uwavera yari yagiye kwigira ahantu "hatuje" mu rusengero hafi y’umujyi abamo wa Benin City mu majyepfo ya Nigeria ari naho yagiriwe nabi nk’uko mushiki we Judith yabibwiye BBC Pdgin.

Uyu munyeshuri, wifuzaga kuzaba umuforomokazi, yapfiriye mu bitaro, hashize iminsi itatu akubitiwe mu rusengero.

Judith Omozuwa avuga ko mushiki we yabanje no gusambanywa ku ngufu.

Umuryango we uvuga ko bahamagawe n’umugore ukora ku rusengero rwa Redeemed Christian Church of God kuwa gatandatu nijoro.

Uwavera bamujyanye kwa muganga nyuma y’uko umwe mu bashinzwe umutekano amubonye, yasanze ijipo ye bayiciye kandi umupira we wuzuyeho amaraso nk’uko mushiki we Judith abivuga.

Nyuma y’iminsi itatu uyu mukobwa afashwe,Polisi yo muri Nigeriayatangaje irindi fatwa ku ngufu n’iyicwa ry’umunyeshuri w’imyaka 18.

Uyu mukobwa witwa Barakat Bello yiciwe muri leta ya Oyo iri mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Nigeria.Iyicwa rye ryakurikiye iry’undi mukobwa witwa Tina Ezekwe wiciwe i Lagos .

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa