skol
fortebet

Niyonzima wagizwe imfubyi na Jenoside yareze Canada mu nkiko

Yanditswe: Saturday 10, Nov 2018

Sponsored Ad

Umugabo witwa Niyonzima Prosper wahungiye muri Canada muri 1995 nyuma y’ uko umuryango we wishwe muri Jenoside yajyanye iki gihugu mu nkiko asaba indishyi z’ akababaro zihwanye na miliyoni 50 z’ amadorali ya Amerika.

Sponsored Ad

Niyonzima yahungiye muri Canada afite imyaka 13 y’ amavuko. Nyuma iki gihugu cyamuhaye uburenganzira bwo gutura muri iki gihugu, ariko aza gufungwa azira ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge n’ ubujura.

Uyu mugabo yarafunzwe arafungurwa yongera gufungwa bya kabiri yakoze ibindi byaha, iki gihugu gifata icyemezo cyo kumwambura uburenganzira bwo kugituramo kimwohereza aho yavukiye mu Burundi.

Nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru cyandikirwa muri Canada kitwa The Star, Niyonzima wa 9 Ugushyingo 2018 yajyanye ikirego mu rukiko avuga ko yafungiwe mu kato igihe kingana n’ imyaka ibiri bituma ahura n’ ikibazo cy’ ihungabana bitewe ni ishavu yatewe n’ iyicwa ry’ ababyeyi be n’ abavandimwe be batatu.

Aha niho ahera asaba iki gihugu kumwishyura impozamarira ya miliyoni 50 z’ amadorali abishingiye no kukuba avuga ko ubwo yari afunze banze kumurekura ngo age kwivuza ibibazo by’ ihungabana.

Niyonzima wapfushije ababyeyi n’ abavandimwe afite imyaka 11, agahunga afite 13, muri Canada yahamijwe ibyaha birimo kumena amazu, ubujura no gukoresha ibiyobyabwege.

Uyu mugabo bwa mbere yafunzwe muri 2005, ararekurwa muri 2009 akundanira n’ umukobwa muri Canada barashakana ubu bafitanye umwana.

Muri 2010 yongeye gufungwa bituma muri 2012 iki gihugu kimwambura uburenganzira bwo kugituramo. Icyemezo cyo kumwohereza mu Burundi kimaze gufatwa inzego zishinzwe abinjira n’ abasohoka mu Burundi zaramufunze kugira adatoroka ahunga gusubizwa iwabo mu Burundi.

Mu kirego cyashyikirijwe urukiko kuri uyu wa Gatanu, Niyonzima yavuze ko yafunzwe imyaka hafi itanu, harimo ibiri yamaze afungiye ahantu ha wenyine, ndetse ubuyobozi bwanga ko ahura n’abaganga bashobora kumufasha.
Ibyo ngo byatumye arushaho kugira ikibazo cyo mu mutwe. Nyuma ubuyobozi bwaje kumwohereza kwivuza bitegetswe n’urukiko, ariko bikorwa mu buryo bubabaje hakoreshejwe amashanyarazi, ibintu butamufashije bijyanye n’ikibazo yario afite.

Ahubwo ngo “byazuye ihungabana akomora kuri Jenoside, yaguyemo ababyeyi be n’abavandimwe be batatu.”

Aho kumufasha ngo bamufungiye wenyine, bamwima uburenganzira bwo kwambara bikwiye, kuvurwa, ibiribwa n’isuku ihagije. Ikirego gikomeza kivuga ko yahawe inshuro eshatu zonyine zo gukaraba mu mwaka wose.

Leta y’icyo gihugu yahawe iminsi 20 ngo igaragaze ubwiregure bwayo.

Niyonzima yaje kurekurwa by’agateganyo mu Ukwakira 2016, ndetse ahabwa imyaka itatu yo gutura by’agateganyo, anemererwa ko ashobora gusaba gusubizwa uburenganzira bwo gutura igihe yaba atagikurikiranywe n’amategeko.

Itegeko rya Canada rishinzwe abinjira n’abasohoka riteganya ko umuntu ufungiwe kutagira ibyangombwa byo gutura, buri minsi 30 ajya gusaba niba yarekurwa, ariko umwunganizi wa Niyonzima, Subodh Bharati yavuze ko umukiliya we amaze gusaba inshuro 60 nta gikorwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa