RDC: Jean Pierre Bemba yakatiwe igifungo cy’ umwaka umwe agatanga n’ amande

Amakuru   Yanditswe na: 22 March 2017 Yasuwe: 1561

Jean Pierre Bemba wahoze ari visi Perezida wa Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwamukatiye umwaka umwe w’ igihungo akanishyura amande y’Amayero 300,000 azira gushaka gukoresha umutangabuhamya. Yashinjwaga kuba yaragerageje gushaka kwigira umwere ku byaha yari akurikiranweho by’intambara n’iby’ibasiye inyokomuntu abinyujije mu nzira zitemewe.

Mu Ukwakira umwaka ushize Jean Pierre Bemba yahamijwe icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya 14, agatanga ibimenyetso bitari ibya nyabyo ndetse no gutanga ubuhamya butari bwo.

Iki gihano yahawe rero kikaba kiyongera kucyo yahawe kuri ibyo byaha yakoreye muri Centrafrica byamuviriyemo gukatirwa igifungo cy’imyaka 18.

Uru rukiko kandi rwakatiye igifungo abandi bashinjwaga bari bakurikiranweho kugerageza kuyobya abatangabuhamya nk’uko tubikesha radio Okapi.

Uwitwa Fidele babala, wari wungirije umuyobozi wa MLC ndetse akaba yarahoze ari umuyobozi wa cabinet ya Jean Pierre Bemba, yahanishijwe igifungo cy’amezi 6. Aha urukiko ariko rukaba rwavuze ko bitewe n’uko igihano kiri hasi y’igihe amaze afunze, ubwo yagikoze.

Umwunganizi mu mategeko, Aime Kilolo, we yakatiwe gufungwa imyaka 2 n’amezi 6 ndetse n’amande y’Amayero 30,000. Uyu nawe iki gihano kikaba kigomba kuvamo icyo yamaze afunze kuva kuwa 23 ugushyingo 2013 kugeza kuwa 22 Ukwakira 2014. Igisigaye kikaba cyasubitswe mu gihe cy’imyaka 3.

Uwitwa Jean Jacques Mangenda Kabongo nawe yakatiwe gufungwa imyaka 2, igihano nacyo cyakuwemo igihe yamaze afunze kuva kuwa 23 Ugushyingo 2013 kugeza ubwo yarekurwaga by’agateganyo kuwa 31 Ukwakira 2014. Urukiko kandi rwasubitse ishyirwa mu bikorwa ry’igihano gisigaye mu gihe cy’imyaka 3, aho ashobora kutazagikora mu gihe yamara imyaka itatu atongeye gukora icyaha cyatuma afungwa.
Uwitwa Narcisse Arido we yakatiwe gufungwa amezi 11, ariko urukiko rumenyesha ko kuba igihano yahawe gihwanye n’igihe yafunzwe igihano cyo gufungwa gikuweho.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uganda : Abanyarwanda 25 bakatiwe gufungwa umwaka.

Abanyarwanda 25 bakatiwe n’urukiko rwa Kisoro igifungo cy’umwaka umwe , nyuma...
13 October 2018 Yasuwe: 309 0

UN yongereye imyaka izamara ikora ankete ku Burundi nubwo butabishaka

Binyuranyije n’ ugushaka kw’ Abarundi bafite gahunda yo gusinyura amasezerano...
30 September 2018 Yasuwe: 452 0

Abareganwa na Gen Kale Kayihura ubu barabarizwa he?

Amezi atatu arashize uwahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya Uganda...
23 September 2018 Yasuwe: 1759 0

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwemeje igihano cyahawe Jean Pierre...

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ICC rwemeje igihano cy’ igifungo cy’ umwaka...
17 September 2018 Yasuwe: 927 0

Abanyarwanda 2 bafungiwe muri Uganda bakekwaho gutunga imbunda binyuranyije...

Mu gihugu cya Uganda gifitanye umubano utifashe neza n’ u Rwanda hafungiwe...
14 September 2018 Yasuwe: 2099 1

Bavumbuye urugingo rushya mu mubiri w’ umuntu

Abashakashatsi mu by’ ubuvuzi bo mu gihugu cya Australia muri Garvan...
28 August 2018 Yasuwe: 3323 0