skol
fortebet

RDC: Vital Kamerhe yakatiwe igifungo k’imyaka 20 azira ibyaha birimo kunyereza umutungo wa Leta

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Urukiko rukuru rwa Kinshasa rwakatiye Vital Kamerhe wayoboraga ibiro bya Perezida Felix Tshisekedi, hamwe n’umunyemali Samih Jammal, gufungwa imyaka 20 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta n’ibyaha bya ruswa.

Sponsored Ad

Kuwa Kane tariki ya 11 Kamena 2020,Ubushinjacyaha bwo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo,bwasabiye Bwana Vital Kamerhe, igifungo cy’imyaka 20,kubera ibyaha ashinjwa byo kunyereza amafaranga ya Leta akabakaba miliyoni 50 z’amadolari.

Ibyaha byateye perezida gutanga itegeko ryo gufunga uwafatwaga nk’ukuboko kwe kw’ibyuryo harimo kuba yaranyereje umutungo wa leta ungana na miriyoni $48,831,148.

Kuri aya mafaranga hiyongeraho miliyoni $2 zagombaga gukoreshwa mu bwikorezi ndetse hishyurwa n’ imisoro ku mipaka n’ibyambu by’aho ibikoresho byo kubaka byari kunyura. Ikindi cyaha uyu munyaporitiki aregwa no ukwakira bitugukwaha yahawe n’umushuramari ukomoka mu gihugu cya Lebanon witwa Jammal Samih. Uyu mushoramari bivugwako yahaye ruswa Kamerhe ngo sosiyete ye izatsindire amasoko ya leta yo kubaka ibi bikorwaremezo.

Kuri uyu wagatandatu ni bwo urukiko rwahamije ibyaha uyu munyaporitiki ndetse rumukatira igifungo cy’imyaka 20 yiyongeraho gukora imirimo y’imbaraga.
Kamerhe wari umuyobozi w’ibiro bya Perezida Tshisekedi ndetse wanayoboye Inteko Nshingamategeko ku ngoma ya Joseph Kabila,yahamwe n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta ndetse na ruswa.

Ubushinjacyaha icyo gihe bwasabye kandi ko Kamerhe ko atazasubizwa mu mwanya w’ubutegetsi mu gihe kingana n’imyaka 10, kandi imitungo y’umugore we n’abo muryango we igafatirwa.

Kamerhe, afunzwe kuva ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa kane, hamwe n’abandi babiri bashinjwa gukoresha nabi amafaranga ya Leta igihe barimo barubaka inzu 1,500 z’abasirikare mu minsi ijana ya mbere y’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Icyo gihe imyaka 20 y’igifungo yasabiwe kandi umunyalibani, Jammal Samih bivugwa ko bafatanyije muri ubwo bujura.

Kuwa 12 Gicurasi 2020,Kamerhe yaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gombe i Kinshasa,we n’uyu munyemari wo muri Liban, Samih Jammal bavugwaho kunyereza uyu mutungo wa Leta.Ni urubanza rwanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu imbonankubone.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kamerhe na Jammal banyereje amafaranga mu isoko ryo kubakira abaturage inzu 1500 ku giciro cya miliyoni 57.5 z’amadolari.

Izo nzu z’inkorano zagombaga kubanza guteranyirizwa muri Turikiya hanyuma zikazanwa muri Congo. Mu gihe iryo soko ryari ritararangira, Jammal yahise ahabwa irindi soko rya miliyoni 57 z’amadolari ryo kubaka inzu z’abasirikare n’abapolisi mu Mujyi wa Kinshasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa