skol
fortebet

Rushimusi kabuhariwe muri Tanzania yakatiwe gufungwa imyaka 12

Yanditswe: Saturday 04, Mar 2017

Sponsored Ad

Mathew Boniface Maliango, rushimusi kabuhariwe w’inyamaswa muri Tanzania uzwi ku izina rya ‘Sekibi’ yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 azira gucuruza no gukwirakwiza amahembe y’inzovu mu bihugu bitanu byo muri Afurika.
Umuryango utera Leta ya Tanzania inkunga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri iki gihugu, PAMS Foundation, ubinyujije ku rubuga rwawo rwa Facebook niwo watangaje amakuru yo gufungwa kwa Boniface Matthew Maliango.
Uyu mugabo w’imyaka 47, ufatwa nk’umwe muri ba ruharwa mu (...)

Sponsored Ad

Mathew Boniface Maliango, rushimusi kabuhariwe w’inyamaswa muri Tanzania uzwi ku izina rya ‘Sekibi’ yakatiwe igifungo cy’imyaka 12 azira gucuruza no gukwirakwiza amahembe y’inzovu mu bihugu bitanu byo muri Afurika.

Umuryango utera Leta ya Tanzania inkunga mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri iki gihugu, PAMS Foundation, ubinyujije ku rubuga rwawo rwa Facebook niwo watangaje amakuru yo gufungwa kwa Boniface Matthew Maliango.

Uyu mugabo w’imyaka 47, ufatwa nk’umwe muri ba ruharwa mu gucuruza amahembe y’inzovu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, yafatiwe mu Mujyi wa Dar es Salaam muri Nzeri 2015, nyuma y’umwaka ahigwa.

Icyo gihe yari kumwe n’abavandimwe be babiri Lucas Mathayo Maliango na Abdallah Ally Chaoga, bashinjwa gushimuta no gucuruza inzovu zifite agaciro k’ibihumbi birenga 850 by’amadolari ya Amerika.

Umuryango ushinzwe kurengera ubuzima by’inyamaswa, The Elephant Action League, watangaje ko Boniface ashinjwa kwica inzovu zibarirwa mu bihumbi, ubwo yakoraga nk’umuyobozi uhagarariye amatsinda ya ba rushimusi agera kuri 15, akorera mu bihugu birimo Tanzania, u Burundi, Zambia, Mozambique no mu Majyepfo ya Kenya.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko Boniface Maliango yahamijwe n’urukiko icyaha cyo gushimuta no kugurisha amahembe y’inzovu ku Mushinwa witwa Yang Fenglan, uzwi ku kazina k’Umwamikazi w’Amahembe y’Inzovu (Ivory Queen) nawe ukurikiranweho n’ubutabera bwa Tanzania icyaha cyo gucuruza amahembe y’inzovu arenga 700, abarirwa mu gaciro ka miliyoni 2,5 z’amadolari.

Ubusanzwe hari amategeko mpuzamahanga abuza ubucuruzi bwambukiranya imipaka bw’amahembe y’inzovu, gusa hari aho usanga ubu bucuruzi bwemewe imbere mu bihugu bitandukanye.

Mu Ukuboza, u Bushinwa bwihaye intego ko bitarenze 2017 ubucuruzi bwose bw’amahembe y’inzovu buzaba bwahagaritswe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa