skol
fortebet

Tanzania: Capt Sagahutu wakatiwe na ICTR yafashwe ashaka kujya mu Burundi

Yanditswe: Sunday 23, Apr 2017

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyarwanda Sagahutu Innocent wahoze afungiye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha ICTR. Yafatiwe mu karere ka Ngara agerageza kwinjira mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’ amategeko
Innocent Sagahutu, wari Kapiteni mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda, EX-FAR, yahaswe ibibazo n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Bukoba, umurwa mukuru w’akarere ka Kagera, basanga (...)

Sponsored Ad

Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania kuri uyu wa Gatanu rwatangaje ko rwataye muri yombi Umunyarwanda Sagahutu Innocent wahoze afungiye mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha ICTR. Yafatiwe mu karere ka Ngara agerageza kwinjira mu Burundi mu buryo bunyuranyije n’ amategeko

Innocent Sagahutu, wari Kapiteni mu zahoze ari ingabo z’u Rwanda, EX-FAR, yahaswe ibibazo n’abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Bukoba, umurwa mukuru w’akarere ka Kagera, basanga yagerageje kwambuka ngo ajye mu Burundi nta byangombwa afite bibimwemerera ari nabyo byatumye atabwa muri yombi.

Uyu mukozi w’uru rwego witwa Ally avuga ko Sagahutu yarangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 15 yakatiwe na ICTR kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abantu basaga miliyoni.

Ally akomeza avuga ko nyuma yo kurangiza igihano, Sagahutu atabashije guhita abona igihugu kimwakira, yongeraho ko yari akeneye ibyangombwa bimuha uburenganzira bwo gusohoka mu mujyi wa Arusha uri mu majyaruguru ya Tanzania.

Nyamara nk’uko iyi nkuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, ivuga, ngo Sagahutu we avuga koyari afite ibyangombwa byose bimwemerera gusohoka muri Arusha.

Avuga ko abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Ngara bananiwe kubisoma neza ari yo mpamvu bahamufungiye iminsi 11 yose. Yongeyeho ko icyemezo yagikuye mu biro by’Umuryango w’Abibumbye muri Tanzania cyamwemereraga kujya mu Burundi kureba abo mu muryango we.

Sagahutu yanakomeje avuga ko icyangombwa nk’iki ngo amaze no kukigenderaho ajya muri Mozambique ndetse yanakigendeyeho mu Busuwisi kandi nta kibazo byateje.

Uyu Innocent Sagahutu twababwira ko ari mu Banyarwanda 10 bari bafungiye I Arusha barangije ibihano bakatiwe ariko bakaba batarabona ibihugu bibakira. Benshi muri aba ngo bakaba n’ubundi bari muri kasho idasanzwe ya Loni I Arusha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa