skol
fortebet

U Burundi bwagaramye icyemezo cya ICC mu gukora iperereza ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu muri iki gihugu-REBA HANO

Yanditswe: Saturday 11, Nov 2017

Sponsored Ad

skol

Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Gatanu cyagaramye icyemezo cy’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa ICC mu gukora iperereza ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu byabereye muri iki gihugu mu gihe cy’amatora y’umukuru w’igihugu.
Ubutegetsi bw’igihugu cy’u Burundi ntibukozwa ibyo gutanga ubufasha kuri uru rukiko ngo hakorwe iperereza kuri ibi byaha mu gihe abari kuruhande rurwanya leta y’iki gihugu bifuza ko uru rukiko rwatangira gukora iri perereza ngo abari inyuma y’ibyo byaha bahanwe.
The (...)

The EastAfrican dukesha iyi nkuru ivuga ko minisitiri w’Ubutabera Aimee Laurentine Kanyana akaba yatangaje ko u Burundi nta mikoranire buzagirana n’uru rukiko kuko rutakiri umunyamuryango warwo kuva kuwa 26 Ukwakira 2017. Gusa ICC yo itangaza ko ibyaha bagiye gukurikirana byakozwe mu gihe u Burundi bwari bukiri umunyamuryango warwo.

Imvururu zateje intambara mu Burundi ni izabaye ubwo Perezida w’iki gihugu Pierre Nkurunziza yatangazaga ko azongera akiyamamariza kuyobora iki gihugu mu mwaka wa 2015 mu gihe abatavuga rumwe na Leta bo batangazaga ko manda agenerwa n’itegeko nshinga ari ebyiri gusa kandi yaziyoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa