skol
fortebet

Ububiligi bushobora guta muri yombi Umuherwe Moïse Katumbi

Yanditswe: Tuesday 28, Aug 2018

Sponsored Ad

Ubutabera bw’ Ububiligi byatangiye gukora iperereza ku muherwe wo Muri Repubulika iharanida Demukarasi ya Congo Moïse Katumbi bumushinja kuba yarakoresheje inyandiko mpimbano ubwo yajyaga muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Umushinjacyaha Gilles Blondeau yagize ati “Ndemeza ko ubushinjacyaha bwatangiye gukora iperereza kuri kuri Moise Katumbi ku cyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano”}

Katumbi, umuherwe utavuga rumwe na Leta ya Kongo yigeze gutabwa muri yombi bw’ igihe gito tariki 14 Kamena 2018 na polisi ikorera ku kibuga cy’ indege Brussels-Zaventem. Icyo gihe umuvugizi w’ ibiro bishinzwe abanyamahanga mu Bubiligi Dominique Ernould yavuze ko Katumbi yari afite icyangombwa uruhande rumwe ari orijinali urundi ari igicupuri.

Nubwo Katumbi yafatanywe pasiporu y’ inyiganano ntabwo bimubuza gutembera aho ashaka hose mu Isi kuko tariki 15 Nyakanga 2018 yari I Moscow mu Burusiya yagiye kureba umukino wa nyuma w’ igikombe cy’ Isi, si ibyo gusa kandi mu byumweru bishize yari muri Afurika nk’ uko Jeune Afurique yabitangaje.

Mugenzi we Jean Pierre Bemba we yari yemerewe gutanga kandidatire ariko nyuma komisiyo y’ amatora ya Kongo imukura mu bakandida bemerewe guhatanira uyu mwanya ivuga ko atujuje ibisabwa. Jean Pierre Bemba wigeze kuba visi Perezida wa Kongo we kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama yatangaje ko agiye kujuririra icyemezo yafatiwe na Komisiyo y’ amatora muri Kongo.

Ni mu gihe Moise Katumbi we yagiwe gusura iwabo muri Kongo ngo atange kandidatire akaba yibaza ukuntu igihugu cye kavukire kimwima uburenganzira bwo kugisubiramo.

Moise Katumbi yagerageje gutanga kanditatire ngo yiyamamarize kuba Perezida wa repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo, iki gihugu kiramwangira kuko kimukekaho ibyaha bya ruswa no kunyereza imitungo.

Tariki 24 Nyakanga umuvugizi wa Moise Katumbi , Olivier Kamitatu yabwiye abanyamakuru ko Moise Katumbi aba mu Bubiligi byemewe n’ amategeko, gusa Jeune Afrique yamubajije icyo avuga ko kuba Ububiligi bwatangiye iperereza kuri Moise Katumbi avuga ko ntacyo ashaka kubivugaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa