skol
fortebet

Ubufaransa: Barasaba urubanza kuri Philippe Hategekimana uregwa ibyaha bya jenoside

Yanditswe: Friday 16, Apr 2021

Sponsored Ad

Abashinjacyaha barwanya iterabwoba mu Bufaransa basabye ko Philippe Hategekimana wahoze ari umu-gendarme agezwa mu rukiko ku byaha bya jenoside n’ibindi byibasiye inyoko muntu mu Rwanda mu 1994.

Sponsored Ad

Bwana Hategekimana amaze imyaka ibiri afungiwe mu Bufaransa nyuma yo gufatirwa muri Cameroun mu 2018 ku nyandiko yo gutabwa muri yombi yatanzwe n’Ubufaransa.

Ashinjwa uruhare mu kwica Abatutsi mu byahoze ari komine Ntyazo, Nyabisindu na Rusatira n’uruhare "mu kwica uwari burugumestre [wa komine Ntyazo] Narcisse Nyagasaza hamwe n’itsinda ry’Abatutsi".

Itangazo ry’ ubu bushinjacyaha rivuga ko Hategekimana akekwaho "uruhare mu gushinga bariyeri zo kugenzura no kwica abasivile b’Abatutsi", no "kuyobora no gushyira mu bikorwa ubwicanyi ku misozi ya Nyabubare na Nyamure", n’ibindi byaha.

Hategekimana wahungiye mu Bufaransa akanabona ubwenegihugu mu 2005 ku izina rya Philippe Manier, ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko yahavuye atinya gushinjwa agafatwa, ajya kuba muri Cameroun.

Ari mu bashyiriweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda inyandiko mpuzamahanga zo gufatwa mu 2017.

Afunze by’agateganyo mu Bufaransa kuva mu kwezi kwa kabiri 2019.

Mu kwezi gushize, raporo y’abanyamateka b’abafaransa yavuze ko Ubufaransa bufite "uruhurirane rw’uruhare ruremereye" kuri jenoside, ariko ko nta gihamya leta y’icyo gihugu "ubufatanye mu mugambi wa jenoside."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa