skol
fortebet

Ubuhinde: Polisi yishe umugabo washimuse abana, umugore we arakubitwa kugeza apfuye

Yanditswe: Saturday 01, Feb 2020

Sponsored Ad

Umugabo wo mu Buhinde wabeshye ko umwana we w’umukobwa w’umwaka umwe yizihije isabukuru y’amavuko, hanyuma agashimuta abana barenga 20 bari bitabiriye ibyo birori mpimbano, yishwe arashwe na polisi.

Sponsored Ad

Ibitangazamakuru byo mu Buhinde byatangaje ko uwo mugabo yitwa Subhash Batham yari asanzwe akurikiranyweho ubwicanyi nubwo yari yarabaye afunguwe by’agateganyo.

Abaturage bo mu karere ka Farrukhabad muri leta ya Uttar Pradesh iri mu zigize Ubuhinde baje kwica nyuma umugore we bamukubise kugeza abaye intere.

Polisi yagerageje kwinginga uwo mugabo mu bushyamirane bwamaze amasaha 10, mbere yuko yinjira ku ngufu mu nzu ye.

Uwo mugabo wari washimuse abo bana, yaje kwicwa mu kurasana kwakurikiyeho. Abo bana yari yashimuse, bafite hagati y’imyaka itandatu na 15, bakuwe muri iyo nzu amahoro.

Umugore utatangajwe izina w’uwo mugabo Batham yahise yibasirwa ubwo yageragezaga guhunga. Polisi ivuga ko yatewe amatafari n’amabuye.

Igitangazamakuru NDTV cyo mu Buhinde gisubiramo amagambo y’umupolisi mukuru Mohit Agarwal avuga ko uwo mugore yari afite ibikomere ku mutwe kandi ko yavaga amaraso ubwo yajyanwaga ku bitaro.

Uwo mugore yaje gupfa kubera ibyo bikomere. Ntabwo bizwi niba yaragize uruhare mu gushimuta abo bana cyangwa ntarwo yabigizemo.

Nkuko bitangazwa n’igitangazamakuru India Today, Batham yari yaroherereje ibaruwa umucamanza mukuru wo muri ako karere yinubira ko nta bwiherero buri mu nzu ye, anavuga ko leta yamwimye icumbi.

Yavuze ko yari umuntu ukora akazi ko kwikorera imizigo kandi ko nyina afite intege nke kubera izabukuru bityo akaba yituma mu gasozi.

Muri ayo masaha yose rwari rwabuze gica hagati ye na polisi, televiziyo nyinshi zasabye Batham kuzigana niba yifuza kugeza ibyo byifuzo bye kuri leta cyangwa ku bategetsi.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa