skol
fortebet

Umunyarwanda uba muri Suède yongeye gukatirwa burundu kubera ibyaha bya jenoside

Yanditswe: Wednesday 15, Feb 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 15 Gashyantare 2017, urukiko rw’ ubujurire muri Suède rwahamije umunya Swede ukomoka mu Rwanda ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi rushimangira igifungo cya burundu yakatiwe muri 2016.
Claver Berinkindi, w’ imyaka 61 wahawe ubwenegihugu bwa Suède muri 2012. Ubwo yahabwaga ubwenegihugu bw’ iki gihugu yari amaze imyaka 10 akibamo. Igihugu cya Suède ntabwo cyari cyaramenye ko muri 2007 inkiko zo mu Rwanda zakatiwe Berinkindi adahari.
Jeunes Afriques dukesha iyi nkuru (...)

Jeunes Afriques dukesha iyi nkuru yatangaje ko aho iki gihugu kimenyeye ko Berinkindi yakatiwe n’ inkiko zo mu Rwanda, inkiko zo mu Rwanda zoherereje inkiko zo muri Suède dosiye ya Berinkindi ubwazo zitangira gukora iperereza. Uyu mugabo yabaga ahitwa Eskilstuna muri Swede hagati.

Claver Berinkindi yashinjwaga ibyaha bitandukanye birimo kugira uruhare mu bwicanyi, kugerageza ubwicanyi, no gushimuta Abatutsi. Ibi byaha yabikoreye mu cyahoze ari perefegitura ya Butare.

Muri Gicurasi 2016 nibwo urukiko rw’akarere rwo mu mujyi wa Stockholm rwakatiye Claver Berinkindi igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha twavuze, ariko arajurira. Kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Gashyantare urukiko rw’ ubujurire rwongeye gushimangira igihano yahawe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa