skol
fortebet

Uganda: Abanyarwanda 8 bakatiwe gufungwa amezi 13

Yanditswe: Wednesday 09, May 2018

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 8 Gicurasi 2018 urukiko rwo muri Uganda mu mugi wa Kabale rwakatiye Abanyarwanda 8 igifungo cy’ amezi 13 nyuma yo kubahamya kwinjira muri iki gihugu mu buryo bunyuranyije n’ amategeko.

Sponsored Ad

Perezida w’ urukiko muri uru rubanza yari Julius Borore Kyaka . Gloria Inzikuru wari uhagarariye ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko tariki 28 Mata 2018 aribwo abo Banyarwanda basanzwe mu mugi wa Katuna, mu karere ka Kabale mu buryo bunyuranyije n’ amategeko y’ iki gihugu.

Abo banyarwanda ni Uwinduhaye Uwidonata 22, Uwimbabazi Karesi 23, Shantali Benemariya 27, Ajerie Mukundambaje 23, Shantali Mukansina 24, Habyarimana 24 , Alex Shema na Mutumbashimimana.

Aba bose bemeraga icyaha bagasaba urukiko kubarekura kuko baguye mu cyaha batabizi.

Bahuriza kukuba gusa barashakaga akazi bakora ngo bafashe imiryango yabo nk’ uko Chimpreports yabitangaje.

Umucamanza Barore yabakatiye igifungo cy’ umwaka n’ ukwezi kumwe cyangwa kwishyura amashiringi 300 000 y’ amande 250 000 akajya mu isanduko ya polisi no mu isanduku y’ ibiro bishinzwe abinjira n’ abasohoka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa