skol
fortebet

Uganda: Ukuriye urwego rw’ubugenzacyaha arashinjwa kwiba miliyoni 3 z’amashilingi mu murambo w’umuntu

Yanditswe: Sunday 26, Apr 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi w’urwego rw’ubugenzacyaha mu gace kitwa Mityana witwa Eric John Wabwire, arashinjwa kwiba umugabo wapfuye akayabo ka miliyoni 3 z’amashilingi ya Uganda ndetse yagejejwe imbere y’ubutabera.

Sponsored Ad

Bwana Eric John Wabwire, yagejejwe imbere y’umucamanza mukuru wa Mityana witwa Elias Kakooza wahise amwohereza muri gereza nyuma y’ibi birego bwo kwiba amafaranga mu myenda y’umurambo w’uwitwa Yasin Mugisha.

Umuyobozi wa Polisi ya Wamala,Bob Kagalura yatangaje ko uyu Wabwire yakuye amafaranga menshi mu mufuka w’umurambo wa Mugisha muri Kanama 2019,yanga kuyabarira mu ruhame ahubwo ahitamo kuyiba.

Komanda Kagalura yagize ati “Amafaranga ntiyigeze amurikwa ndetse iperereza ku rupfu rwa Mugisha ntiryakozwe uko bikwiriye.Umupfakazi wa nyakwigendera yamaze igihe aza ku biro bya polisi kwaka ayo mafaranga kugeza ubwo umuyobozi mushya wa CID mu gace, Frau Tesiima,yakiriye ikirego.”

Kagalura yavuze ko nubwo Wabwire yasabwe kenshi na madamu Tesiima ngo asubize amafaranga y’abandi,ntiyigeze abikora kuko yari yaramaze kuyamira.

Kagalura yagize ati “Ibi byatumye hakorwa iperereza ryihuse kuri ibi byaha by’ubwicanyi ndetse abashinzwe polisi bagerageza kureba niba igipolisi muri iki gihe kikirangwa n’ubunyamwuga n’ibyaha ukekwa ashinjwa bitangira gukurikiranwa.”

Mu minsi ishize Abapolisi ba Uganda 11 bari kumwe n’abasirikare 6 bakoreye ibya mfura mbi abagore n’abagabo basanze muri ’lodge’ ubwo bari ku burinzi bugamije kureba iyubahirizwa ry’amabwiriza yo gukumira Coronavirus.

Nkuko ibinyamakuru byo muri iki gihugu byabitangaje,aba bapolisi binjiye muri Lodge basanga bamwe bambaye ubusa, babahata ibiboko ndetse babagaragura mu isayo.

Ibi byabereye mu karere ka Amuru tariki ya 3 Mata 2020, aho mu mafoto yagiye hanze, aba bagore bagaraye inkoni zishushanyije ku bibuno byabo [batatewe isoni no gushyira hanze mu mafoto], abandi bagera kuri batandatu bagaragaraho isayo ku mubiri wose.

Umuturage yavuze ko hari mu ijoro, ubwo aba bapolisi n’abasirikare basohoraga aba bagore mu nzu, babategeka gukuramo imyenda no gushyira imibiri yabo cyane cyane imyanya y’ibanga mu isayo, babakubita n’inkoni. Uko aba bagore bubahirizaga iryo tegeko, ni ko aba bashinzwe umutekano basekaga nk’abishimiye ibyo bari kubona.

Ubuyobozi bukuru bw’igisirikare n’igipolisi cya Uganda bwamenye aya makuru, buhita buta muri yombi aba bose bakoze ibinyuranyije n’inshingano bahawe mu mwuga wabo no muri ibi bihe.

Nyuma y’aho Perezida Museveni yashyiriyeho ibwiriza ryo guhagarika ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo kwirinda akajagari kakwirakwiza covid-19, hagaragaye abo muri LDU (Local Defence Unit) bahohotera abacuruzi b’udutaro. Uyu Mukuru w’Igihugu yarabimenye abisabira imbabazi ndetse yihanangiriza aba ba LDU.

Hagagaraye kand abapolisi bahohoteye umubyeyi utwite inda y’amezi arindwi, Museveni abimenye yategetse ko batabwa muri yombi, bishyirwa mu ngiro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa