skol
fortebet

Uganda: Urubanza rw’ umwarimu ushinjwa gusambanya umunyeshuri mu buryo budasanzwe rwasubitswe bitunguranye

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza umwarimu w’imyaka 42 aregwamo kuba yarasambanyije umwana w’imyaka 11. Uyu mwarimu yasambanyije uwo mwana mu buryo buzwi nka Sodomy mu rurimi rw’icyongereza aho umugabo yinjiza igitsina cye mu kibuno cy’uwo asambanya.
Umucamanza mukuru, Joseph Murangira, yemeje ko uru rubanza rusubikwa kugeza ku itariki ya 29 Nyakanga. Ibi yabikoze nyuma y’amasaha 6 abari baje mu cyumba cyari busomerwemo urubanza bategereje kandi nta n’umwe ufite amakuru y’ibiri (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza umwarimu w’imyaka 42 aregwamo kuba yarasambanyije umwana w’imyaka 11. Uyu mwarimu yasambanyije uwo mwana mu buryo buzwi nka Sodomy mu rurimi rw’icyongereza aho umugabo yinjiza igitsina cye mu kibuno cy’uwo asambanya.

Umucamanza mukuru, Joseph Murangira, yemeje ko uru rubanza rusubikwa kugeza ku itariki ya 29 Nyakanga. Ibi yabikoze nyuma y’amasaha 6 abari baje mu cyumba cyari busomerwemo urubanza bategereje kandi nta n’umwe ufite amakuru y’ibiri bube.

Bivugwa ko hari abandi baburanyi bari bategerereje abacamnza muri icyo cyumba nyamara nabo batashye nta gisubizo babonye.

George Makande yakoreye iryo bara umunyeshuri w’umuhungu yigishaga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, ku ishuri riherereye mu karere ka Wakiso muri 2014.

Umwana w’umuhungu avuga ko ubwo yarimo akora isuku muri dorutwari ngo nibwo mwarimu we [Mr Makande] yamusanzemo ahita afunga umuryango noneho amutegeka kwiyambura ipantaro.

Nk’uko nyiri ubwite yabyibwiriye urukiko, ngo Makande yahise amufata atangira kumusambanya.

Agira ati “Makande yahise ansambanya ku ngufu, abikora inshuro ebyiri zose. Abandi banyeshuri barimo basakuza cyane muri dorutwari.”

Urukiko rwanamenye ko mwarimu Makande yateye ubwoba uwo mwana amubwira ko naramuka abibwiye uwo ariwe wese azamwica.

Umwana avuga ko kuva ubwo Makande yagiye amusambanya kenshi kugeza ubwo nyina yaje kubona ko umuhungu we afite ikibazo noneho amusuzumye neza asanga yarakomeretse cyane. Gusa, ibi birego byose mwarimu Makande arabihakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa