skol
fortebet

Uganda: Urukiko rwategetse Leta kwishyura imfungwa yatoterejwe muri gereza miliyoni 200

Yanditswe: Saturday 10, Jun 2017

Sponsored Ad

Umucamanza mukuru w’urukiko rw’ikirenga rwa Mukono yategetse Leta ya Uganda kwishyura Henry Muloki amashilingi angana na miliyoni 200 kubera itotezwa rikabije yakorewe aho afungiye muri gereza.
Muloki yagaragaye imbere y’umucamanza ameze nabi cyane kuburyo atashoboraga no kwicara cyangwa agire uko yinyeganyeza batabanje kumufasha.
Urukiko rwari rwamukatiye igifungo gusa kuko yari amaze imyaka itanu muri gereza kubw’icyo cyaha bamukatiyeho byatumye arekurwa ngo akomeze ubuzima bwe hanze. (...)

Sponsored Ad

Umucamanza mukuru w’urukiko rw’ikirenga rwa Mukono yategetse Leta ya Uganda kwishyura Henry Muloki amashilingi angana na miliyoni 200 kubera itotezwa rikabije yakorewe aho afungiye muri gereza.

Muloki yagaragaye imbere y’umucamanza ameze nabi cyane kuburyo atashoboraga no kwicara cyangwa agire uko yinyeganyeza batabanje kumufasha.

Urukiko rwari rwamukatiye igifungo gusa kuko yari amaze imyaka itanu muri gereza kubw’icyo cyaha bamukatiyeho byatumye arekurwa ngo akomeze ubuzima bwe hanze.

Ababuranira Muloki bagaragarije umucamanza ko adashobora kugenda (Muloki) kubera itotezwa rikabije yakorewe n’abofisiye bacunga gereza.

Nyuma yo kumva agashinyaguro n’itotezwa Muloki yakorewe, Umucamanza yategetse ko abo bofisiye babikoze batabwa muri yombi ndetse ko Muloki agomba kwishyurwa miliyoni 200 z’amashilingi ya Uganda.

Ubuyobozi bwa gereza bwemeye ko ibiguma Muloki afite yabitewe n’itotezwa yakorewe afunzwe ariko kandi banenze iyo mikorere ndetse ngo bagiye kubyigaho n’Umushinjacyaha mukuru w’igihugu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa