skol
fortebet

Umugabo ushyigikiye Depite Bobi Wine yareze Leta ya Uganda nyuma yo kwangizwa mu bugabo

Yanditswe: Friday 28, Jul 2017

Sponsored Ad

Mr Sande Patrick Byamukama ushyigikiye bikomeye depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yajyanye Leta ya Uganda mu nkiko nyuma y’uko atangaje ko inzego z’umutekano zamwangije bikomeye.
Inkuru ya Dail monitor itangaza ko uyu mugabo avuga ku itariki ya 29 Kamena 2017, ubwo barimo batora intumwa za rubanda mu burasirazuba, yafashwe n’abapolisi babiri kuri sitasiyo ya polisi ya Kasangati bakamubyinangiraho. Umwe muri aba bapolisi yafashe ikofi ye yarimo amashillingi 105,000. Nyuma (...)

Sponsored Ad

Mr Sande Patrick Byamukama ushyigikiye bikomeye depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine yajyanye Leta ya Uganda mu nkiko nyuma y’uko atangaje ko inzego z’umutekano zamwangije bikomeye.

Inkuru ya Dail monitor itangaza ko uyu mugabo avuga ku itariki ya 29 Kamena 2017, ubwo barimo batora intumwa za rubanda mu burasirazuba, yafashwe n’abapolisi babiri kuri sitasiyo ya polisi ya Kasangati bakamubyinangiraho. Umwe muri aba bapolisi yafashe ikofi ye yarimo amashillingi 105,000. Nyuma bamujyana mu cyumba batangira kumuhondagura ari nako bamubyinagira umubiri wose kugeza ubwo bamwangije imyanya ye ndagagitsina.

Byamukama akomeza agira ati:”Maze guhondagurwa nashyizwe mu modoka y’abapolisi, bankorera iyicarubozo, aho narindi hari huzuye amaraso n’inkari. Nta buvuzi na buke bigeze bampa kandi nta n’umuntu wari wemerewe kunsura mu gihe cy’iminsi 5 namaze mu gasho kabone n’umugore wanjye.”

Kugeza ubu akaba yamaze gutanga ikirego, ahabwa abunganizi mu nkiko babiri Rwakafuuzi n’umwungirije. Gusa kuri we ngo ntibihagije kuko akenye kuburana ariko abamwangirije uburenganzira bwe bafunze akurikije ingingo ya 23 mu gitabo cy’ amategeko ahana ibyaha muri Uganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa