skol
fortebet

Umugore wa Robert Mugabe ’Grace Mugabe’ ari guhigwa ngo afungwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 19, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore wa Robert Mugabe, Grace Mugabe, yashyiriweho impapuro zimufata kugirango aryoze ibyo yakoze, ubwo umugabo we yari Perezida wa Zimbabwe.

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwa Afurika y’Epfo bwamaze gusohora impapuro zita muri yombi uyu mugore.

Grace ashinjwa guhohotera umunyamideli Gabriela Angels ubwo yari muri icyo gihugu umwaka ushize, amuziza kuba yari acuditse n’umuhungu we.

Guverinoma ya Afurika y’Epfo yaramuretse asubira muri Zimbabwe kubera ubudahangarwa ariko muri Nyakanga uyu mwaka urukiko rwabitesheje agciro.

Grace Mugabe yavuze ko yakubise uwo munyamideli yitabara nyuma y’uko amurwanyirije muri hoteli abahungu be bari bacumbitsemo muri Afurika y’Epfo.

Ikinyamakuru Times Live cyatangaje ko Umuryango Afri Forum watanze ikirego kuri uyu wa Gatatu ari wo watangaje amakuru y’impapuro zo guta muri yombi Grace.

Umuyobozi wa Afri Forum Kallie Kriel yavuze ko ubutabera bizeye ko noneho bugiye gutangwa.

Icyaha Grace Mugabe ashinjwa cyabaye mbere y’amezi atatu ngo umugabo we Robert Mugabe ahirikwe ku butegetsi n’igisirikare mu Ugushyingo umwaka ushize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa