skol
fortebet

Umukobwa wa Donald Trump amerewe nabi n’inkiko ashinjwa kunyereza umutungo wa Leta

Yanditswe: Friday 04, Dec 2020

Sponsored Ad

Umucamanza mukuru mu mujyi wa Washington, DC Karl Racine, yemeje ko Ivanka yatangiye guhatwa ibibazo bijyanye na dosiye yo kunyereza umutungo wa Leta ku wa kabiri w’iki cyumweru.

Sponsored Ad

Ivanka Trump, umukobwa akaba n’umujyanama wa Perezida Donald Trump arashinjwa gukoresha nabi amafaranga yari agenewe bimwe mu birori bijyanye no kurahiza se nka Perezida w’Amerika.

Umucamanza mukuru mu mujyi wa Washington, DC Karl Racine, yemeje ko Ivanka yatangiye guhatwa ibibazo abanje kurahira no kwemeza ko amakuru yose aza gutanga ari ukuri.

Uwo mucamanza yatanze ingero z’ibyo Ivanka yakoze, harimo amafaranga yatanzwe byitwa ko ari ay’ibirori byakurikiye kurahira kwa Perezida Trump mu 2017, ariko ajya "mu mufuka w’umuryango wa Trump".

Nko ku mugoroba wo kuwa 20 Mutarama 2017 Trump arahira, Karl Racine yemeza ko fagitire yo kwica akanyota hagati y’abana bakuru batatu ba Trump yanyerejwe.

Umuhango wo kwica akanyota hagati y’abana ba Trumo batatu ari bo Donald Junior, Ivanka na Eric kwabereye kw’ihoteri ya Trump yitwa Trump International Hotel iri Washington, irenga amadorali ibihumbi magana atatu nkuko uwo mucamanza akomeza kubisobanura.

Muri rusange amafaranga ibiro by’uwo mucamanza bishaka kugaruza byemeza ko yakoreshejwe nabi ni miriyoni y’amadorali. Umuvugizi mu biro bya perezida Donald Trump yanze kugira icyo avuga kuri iyi dosiye ubwo yari abibajijwe n’abanyamakuru, gusa ikipe yateguye ibirori byo kurahira kwa Trump yemeza ko amafaranga yose yakoreshejwe mu mucyo kandi nta sesagura ryabayeho.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa