skol
fortebet

Umukobwa wavuze ko azakubita igitsina cye mu menyo ya Perezida Museveni yaburanishijwe[AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

Urikiko rwakatiye gufungira by’ agateganyo iminsi 30 Suzan Namata muri Luzira kubera amashusho yifashe avuga ko azakubita igitsina cye mu menyo ya Perezida Museveni natarekura umuhanzi w’ umudepite Bobi Wine.

Sponsored Ad

Amashusho uyu mukobwa yayakwirakwije ku mbugankoranyambaga mu kwezi kwa 8 ubwo Depite Robert Kyagulanyi yari afungiye mu nkambi ya gisirikare akurikiranyweho kugambanira igihugu.

Uyu mukobwa yumvikanye muri video agira ati Bantu bakomeye, muturekurire umugabo. Museveni uri nk’ amabuno y’ umusaza. Ubu tugiye kumucanga(beach) ariko nitugaruka utararekura Bobi Wine turagukubita ibitsina byacu mu menyo”

Namata amaze amezi abiri afungiye muri kasho ya polisi akurikiranyweho ibyaha byifashisha ikoranabuhanga no gutuka perezida Museveni. Ibi byaha bihanwa n’ amategeko ya Uganda.

Namata yafashe aya mashusho muri Kanama 2018, nyuma y’ uko imodoka ya Museveni yari yangijwe ibirahure ahitwa Arua. Aha Arua haberaga ukwiyamamaza kw’ abataniraga gusimbura Depite Ibrahim Abiriga wishwe.

Kuri uyu wa 31 Ukwakira 2018, Namata yagejejwe imbere y’ urukiko rwa Buganda aburanishwa ku ifungwa n’ ifungurwa bya agateganyo n’ umucamanza Stella Maris Amabilis. Uyu mukobwa ahakana ibyo aregwa.

Namata yasabaga urukiko kumurekura akaburana adafunze kuko arwaye umutima na malaria cyane ko avuga ko yarwaye Malaria ari muri kasho ntavuzwe.

Ubushinjacyaha bumukurikiranyeho gukoresha ibikoresho by’ ikoranabuhanga mu gukwirakwiza amashusho atuka Perezida Museveni binyuze kuri Whatsapp, kubangamira amahoro n’ ituze bya rubanda no kwinjira mu buzima bwite bwa Perezida Museveni.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa