Umunya Nigeria akurikiranyweho kwiba Rwanda air asanga miliyoni

Amakuru   Yanditswe na: 29 December 2016 Yasuwe: 3406

Mu gihugu cya Nigeria umugabo w’imyaka 26 witwa Papa Saviour akurikiranyweho kwiba amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 1 300 000 mu biro bya Societe y’indege ya RwandAir.

Amakuru aturuka muri Nigeria aravuga ko Kuri uyu wa Kane aribwo uyu mugabo yagejejwe imbere y’ urukiko rw’ahitwa Ikeja mu mujyi wa Lagos.

Umushinjacyaha, Essien Ndarake, yagaragaje ko, Papa Saviour ashinjwa ibyaha by’ubusahuzi n’ubujura yakoreye ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Ikeja - Lagos cyitiriwe Murtala Muhammed mu ijoro ryo ku itariki ya 3 Ukuboza 2016.

Ati “ Uyu mugabo Papa Saviour yinjiye mu biro by’ahabikwa imizigo y’abagenzi b’indege za RwandAir asohokanamo imifungo y’amafaranga 500 000 yo muri Nigeria, (ahwanye na frw 1 304 851), arangije ajya no mu bya Quatar Airways abadukanayo amanya Nigeria angana na 130 000.

Umushinjacyaha Ndarake yongeyeho ko ibyuma bifata amashusho biri imbere y’ibyo biro ari yo yafashije polisi gufata uwo mujura nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru bya Nigeria, NAN, dukesha iyi nkuru.

Ati” Abakozi bamaze kuvumbura ko ibiro byabo byinjiwemo n’umujura bahise bajya kureba amashusho bayasubiza inyuma, babona Papa Saviour yinjira mu biro bya Qatar Airways saa mbiri z’ijoro asohokanamo inoti nyuma gato yica urugi rw’ibiro bya RwandAir naho arahinjira.

“ Yasohotsemo ajya kwihisha mu bwiherero bwari ku igorofa ryo hasi, abuvamo saa moya n’igice z’igitondo! Yasuhuje umuzamu bahuye aba ari nawe uza kumumenyesha polisi.”

Papa Saviour yahakanye ibyaha aregwa. Umushinjacyaha yavuze ko ibyaha yakoze bihanishwa ingingo za 285 na 307 z’igitabo cy’amategeko ahana muri Nigeria zigena igifungo cy’imyaka 7 mu gihe ahamwe n’icyaha.

Umucamanza E. Kubeinje yemereye uregwa kuba arekuwe by’agateganyo ku ngwate y’Amanyanigeria 100 000 (260 000 frws). Urubanza ruzasubukurwa ku ya 16 Mutarama 2017.

Src: Imvaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kongo yataye muri yombi umusirikare ukomeye ashinjwa urupfu rwa za mpuguke...

Umushinjacyaha yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko umusirikare w’ipeti rya...
9 December 2018 Yasuwe: 1538 0

Burundi: Abasirikare 4 bakomeye batawe muri yombi kubera urupfu rumaze...

Umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’ Burundi Sylvestre Nyandwi yatangaje...
24 November 2018 Yasuwe: 1692 1

Nyamunwa yapfiriye ku nkombe za pariki bayisanzemo ibikombe 115 bya...

Ifi nini yapfiriye ku nkombe za pariki y’ igihugu cya Indonesia. Leta y’ iki...
20 November 2018 Yasuwe: 4540 0

’Rambo’ wo muri Repubulika ya Centrafrique, yashyikirijwe urukiko...

Umudepite wahoze ari umukuru w’inyeshyamba muri Repubulika ya Centrafrique...
19 November 2018 Yasuwe: 1436 0

Abasirikare bakuru muri Ethiopa 63 batawe muri yombi

Intumwa nkuru ya Leta ya Ethiopia yatangaje ko iki gihugu cyataye muri...
13 November 2018 Yasuwe: 1951 1

Niyonzima wagizwe imfubyi na Jenoside yareze Canada mu nkiko

Umugabo witwa Niyonzima Prosper wahungiye muri Canada muri 1995 nyuma y’ uko...
10 November 2018 Yasuwe: 1532 0