skol
fortebet

Umunyamakuru wo muri Kenya yavuze akaga gakomeye yahuye nako kubera gucukumbura kuri Kabuga

Yanditswe: Monday 18, May 2020

Sponsored Ad

Ifatwa rya Félicien Kabuga ryashimishije abari bategereje ko abazwa ibyaha akekwaho bya jenoside barimo n’umunyamabanga mukuru wa ONU/UN Antonio Guterres, gusa umunyamakuru John Allan Namu we avuga ko hakwiye no kuba urubanza rwihariye rw’abamufashije kwihisha.

Sponsored Ad

Nyuma yo gufatwa kwe, itangazo ry’urukiko rwo mu Bufaransa ryavuze ko Kabuga avuye mu Rwanda yabaye mu bihugu birimo u Budage, mu Bubiligi, Congo-Kinshasa, Kenya cyangwa mu Busuwisi.

John Allan Namu yabwiye BBC uko yakurikiranye Félicien Kabuga kugeza ubwo nawe bimugaruka akajya mu bwihisho we n’umugore we n’abana kubera abashakaga kumugirira nabi.

Ni nyuma y’uko hari undi munyamakuru William Manuhe we mu 2003 ’yishwe mu gihe yari hafi gushyikiriza Kabuga urwego rw’iperereza ryo hanze rwa Amerika FBI’ nk’uko mukuru we yabibwiye BBC.

Amakuru y’inzego zitandukanye avuga ko Kabuga yaba yarageze muri Kenya mu 1995.

Mu 2011 Bwana Namu yakoze icukumbura ngo ashakishe aho aherereye muri Kenya aho yari akivugwa.

Ati: "Nakurikiranye ikintu cyangeza ku hantu aherereye, amateka ye, ibyo akora muri Kenya…

"Nabishyize hamwe byose, inkuru icukumbuye nakoze mbona ariyo yageze kure kurusha izindi zose zageragejwe mbere, ariko mu buryo bubabaje nahawe ifoto nizezwa n’abampaye amakuru ko ari iya Kabuga, atari we".

Bwana Namu avuga ko umuntu wari kuri iyo foto yagiye mu Rwanda akamwereka abantu babiri bazi Kabuga n’undi wamuvuye muri Kenya, umwe muri aba yabajije niwe washidikanyije.

Yatangaje inkuru y’icukumbura rye ariko byamushyize mu kaga gakomeye kuko iyo foto yari iy’umuturage wa Kenya usanzwe .

Bwana Namu avuga ko ifoto ariyo mpamvu yonyine yatumye iperereza ryose yakoze riteshwa agaciro, amakuru arimo ntiyitabweho n’inzego zagombaga gushakisha no gufata Kabuga.

"90% by’amakuru natanze yari afite ibimenyetso"

Ati: "Byanshyize mu bibazo bikomeye n’ubu mba numva ntashaka kwibuka nanone, icyo gihe njyewe n’umugore n’abana twagiye kwihisha, sinari nzi ko nzasubira ku kazi.

"Nta munyamakuru wakwifuza gutangaza umuntu urengana avuga ko ari umuntu ushakishwa nka Kabuga, ni ikosa ryabayeho".

Bwana Namu avuga ko mu myaka myinshi yikoreye icyo cyasha cyo kwitiranya Kabuga n’undi muntu ku ifoto, ibya Kabuga bigaceceka kuko yari akingiwe ikibaba n’abakomeye.

Ati: "Nyamara amakuru nari nagezeho nta gushidikanya na gucye nari mfite kuko 90% yayo yari aherekejwe n’ibimenyetso.

"Mu kwandikisha za kompanyi n’ubu hari ibihamya bigihari byerekena ko Felicien Kabuga yari afite kompanyi yitwa Nzikabem hano muri Kenya.

"Hari inyandiko z’urukiko zerekana ko Kabuga yari afite konti ya Banki akoresha mu kwishyurwa no kohereza amafaranga.

"Hari izindi konti nerekanye zashyirwagaho amafaranga ava mu mitungo yaguze hano bamukodesha.

"Hari izindi konti mu bindi bihugu ku isi yakoreshaga mu guhererekanya amafaranga, bizwi ko yajyaga mu Busuwisi na DRC n’ahandi Iburayi.

"Kandi n’aho yafatiwe byerekana ko Kabuga yabashije kwihisha iki gihe kirekire kubera amabi y’abantu bamwe bari henshi ku isi babimufashijemo, si na Kenya gusa".

Inshuro nyinshi mu myaka yashize, Leta ya Kenya yahakanye amakuru yo guhishira Bwana Kabuga, mu 2010 leta yatangaje ko "ufite amakuru y’aho [Kabuga] ari muri Kenya yayerekana agafatwa".

BBC yagerageje kuvugana n’umuvugizi wa Leta ya Kenya ku bivugwa ku myaka yamaze yihishe muri Kenya ntibyashoboka kugeza ubu.

Mu Bufaransa, ubutabera bwaho buvuga ko yafatiwe aho yari acumbitse abifashijwemo n’abana be, akoresha umwirondoro muhimbano.

Ukuriye abafite inzu zikodeshwa mu gace yari acumbitsemo yabwiye AFP ko aho yari ahamaze imyaka hagati y’itatu n’ine.

Leta y’u Rwanda yakunze gushinja iy’u Bufaransa gufasha itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya jenoside no kudakurikirana abashakishwa n’ubutabera baregwa kuyikora bahahungiye.

Ku butegetsi bwa Emmanuel Macron habonetse ubushake bushya mu guhindura ibintu nk’uko Naphatal Ahishakiye umunyamabanga mukuru w’umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside mu Rwanda, Ibuka, yabibwiye BBC.

Tuzamenya abafashije Kabuga kwihisha ubutabera?

IRMCT urwego rwa ONU rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha rufite amashami i Arusha n’i La Haye mu Buholandi, rumukurikiranyeho ibyaha bya Jenoside.

Mu rubanza rwe hashobora kuzamenyakana byinshi ku kwihisha ubutabera kwe cyangwa ntibinagarukweho kuko bitari mu byo aregwa.

John Allan Namu ati: "Ikibazo ni uko ibyo urukiko rumurega ari aho bigarukira, ariko ku bijyanye n’abamufashije kwihisha iki gihe cyose numva baburanishwa ukwabo.

"Kandi ntibibuze ko hari igihugu, yaba u Bufaransa cyangwa ikindi icyo aricyo cyose, kibazwa uko yabashije kuhihisha n’ababimufashijemo."

Kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2020,nibwo amakuru y’itabwa muri yombi rya Kabuga Felicien w’imyaka 84 y’amavuko ryavuzwe aho yafatiwe mu gace kegereye hafi y’umujyi wa Paris.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa