skol
fortebet

Umupfakazi wa Mandela yafashwe n’ uburakari yiyemeza kurega muganga wa Mandela

Yanditswe: Saturday 22, Jul 2017

Sponsored Ad

Umugore wa Nyakwigendera Nelson Mandela, Graça Machel, agiye gukurikirana mu nkiko uwari umugaga w’ umugabo Nelson Mandela kubera igitabo yanditse avuga ku buzima bwa Mandela mu munsi ya nyuma mbere y’ uko atabaruka muri 2013.
Icyo gitabo kitwa « Mandela’s Last Years » cyamuritswe tariki 18 Nyakanga umunsi Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe Mandela.
Cyanditswe n’ uwitwa Dr Vejay Ramlakan wakurikirana ubuzima bwa Mandela umunota ku wundi mu minsi ye ya nyuma.
News 24 dukesha iyi (...)

News 24 dukesha iyi nkuru yatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Nyakanga aribwo uyu mupfakazi Michel yashyize ahagaragara itangazo avuga ko agiye kurega uyu muganga ashinja kumena amabanga y’ akazi.

Michel avuga ko mbere yo gufata iki cyemezo yabanje gushaka umunyamategeko akabimugiramo inama.

Yagize ati “Namaganye bikomeye imurikwa rya kiriya gitabo, ngisha inama umunyamategeko angira inama yo kurega umwanditsi wacyo n’ icyapiro cyacapiwemo”

Iki gitabo Dr Ramlakan yashyizemo amakuru ajyanye n’ubuzimwa bwite bwa Mandela, aho yahishuye uburyo tariki ya 8 Kamena yajyanywe mu bitaro bya Mediclinic Heart Hospital arembye cyane.

Muri iki gitabo uyu muganga avuga uburyo ubwo yajyanwaga kwa muganga byabaye ngombwa ko ategereza imbangukiragutabara iminota igera kuri 30, kuko iyari yamutwaye mbere yafashwe n’inkongi bageze mu nzira.

Yanavuzemo kandi ukuntu umuryango wa Mandela hari igihe cyageze ukananirwa kumvikana n’abaganga bamwitagaho, ndetse n’uburyo mu buruhukiro bwarimo umurambo we hari hashyizwemo akuma gafata amashusho.

Nelson Mandela warwanyije politiki y’ivangura muri Afurika y’Epfo ndetse akaba afatwa nk’intwari ya Afurika yitabye Imana mu Ukuboza 2013, afite imyaka 95.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa