skol
fortebet

Umupolisi yafunzwe akekwaho kwiba inkweto

Yanditswe: Monday 24, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umupolisi wo mu gihugu cya Kenya witwa Denice Onyango Okong’o yatawe muri yombi azira kwiba inkweto zifite agaciro ka 6,454,342 z’amashilingi mu nzu polisi y’iki gihugu ishyiramo ibintu byo gufasha.

Sponsored Ad

Denice Onyango Okong’o ashinjwa kwinjira muri iyi nzu ya polisi yiba inkweto 1,826 z’abagabo n’iz’abagore 398 kuwa 09 Kanama 2020.

Izi nkweto zibwe muri depo y’ahitwa Likoni road aho uyu mupolisi yakoraga.

Uyu mupolisi ashinjwa kwiba izi nkweto afatanyije n’ukuriye gereza muri Kenya nawe watawe muri yombi ndetse baburanishirizwa rimwe.

Umupolisi wari kumwe na Okong’o nawe yatawe muri yombi nawe akekwaho kwiba.

Inkweto byamenyekanye ko izo nkweto zo muri aka gace kahariwe inganda zibwe n’umupolisi hanyuma umwe mu bagenzacyaha bakuru.

Umuyobozi wa gereza Naftali Muturi Wahome nawe yafatanwe izo nkweto nibikoresho bikorwamo imyenda ya polisi mu nzu ye iri muri aka gace kahariwe inganda arangije avuga ko yazihawe na Okong’o.

Yahise aba umuntu wa mbere ukekwaho ubu bujura, atangira gukurikiranwa we n’uyu mupolisi bagezwa n’imbere y’urukiko.Urubanza rwabo ruzasomwa kuwa 02 Nzeri uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa