skol
fortebet

UN yongereye imyaka izamara ikora ankete ku Burundi nubwo butabishaka

Yanditswe: Sunday 30, Sep 2018

Sponsored Ad

Binyuranyije n’ ugushaka kw’ Abarundi bafite gahunda yo gusinyura amasezerano y’ Umuryango w’ Abibumbye ku burenganzira, ku wa Gatanu tariki 28 Nzeli abanyamuryango ba UN ishami riharanira iyubahirizwa ry’ uburenganzira bwa muntu bafashe umwanzuro kongera imyaka bazamara bakora iperereza mu Burundi.

Sponsored Ad

Ibihugu 23 byatoye bishyigikira ko iyi imyaka y’ iperereza yongerwa, ibihugu 17 byo muri Afurika birifata, 7 gusa bigaragaza ko bidashyigikiye ko komisiyo ya UN ikora iperereza mu Burundi yongerwa igihe.

Armel Niyongere uri mu banyamategeko bari muri iyi komisiyo yavuze ko ibyo iyi komisiyo ikora bikurikirwa n’ imiryango mpuzamahanga bivuze ko bishobora kuzarangira hari abagejejwe imbere y’ urukiko.

Radiyo Mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI yatangaje ko kuva mu ntangiriro z’ iki cyumweru u Burundi bwashishikarije ibihugu bya Afurika gutora OYA kugira ngo komisiyo ikora iperereza itogezwa ikindi gihe ariko byarangiye byinshi mu bihugu by’ Afurika byifashe. Igihugu kimwe muri Afurika gishyigikira ko iryo perereza rikomeza.

Iyi komisiyo imaze imyaka ibiri ishyizweho ariko Leta y’ u Burundi ikomeje gutsimbarara yanga gukorwaho iperereza.

Umuryango Mpuzamahanga w’ uburenganzira bwa Muntu HRW yishimiye ibyavuye muri iri tora ryo ku wa Gatanu tariki 28 Nzeli. HRW ivuga ko ibyavuye muri iri tora ari uguha ubutabera ibihumbi by’ Abarundi bagerwaho ingaruka z’ iteshwagaciro ry’ uburenganzira bwa muntu.

Raporo yasohowe tariki 5 Nzeli n’ iyi komisiyo yerekana ko mu Burundi hari iteshwagaciro rikomeye ry’ uburenganzira bwa muntu, n’ ibyaha byibasira inyokomuntu. Ibi ngo bikorwa n’ abadakorwaho bo mu nzego z’ ubutasi, Polisi n’ imbonerakure.

Ambasaderi w’ u Burundi I Geneve Tabu Rénovat yabwiye RFI ko u Burundi nta narimwe bwigeze byemera iyi komisiyo yo kubukoraho iperereza kuko u Burundi ari igihugu cyigenga gifite ubusugire bwacyo.

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ u Burundi Ezekiel Nibigira yavugiye mu nama ya UN ko muri UN ari ibihugu bike bifite ijambo byica bigakiza avuga ko yumva ishingiro ry’ ibihugu biva muri UN.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa