skol
fortebet

USA: Urukiko rwatesheje agaciro ubujurire bw’umunyarwandakazi ushinjwa Jenoside

Yanditswe: Monday 04, Sep 2017

Sponsored Ad

Urikiko rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa New Hampshire wanze ubujurire bw’umunyarwandakazi, Beatrice Munyenyezi, wari warakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 10.
Ubujurire bwe bwanzwe bitewe n’uko yabeshye urukiko ko nta ruhare yigeze agira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Uyu mugore yabeshye agirango ahabwe ubwenegihugu bwa USA.
Mu kiganiro The New Times yagiranye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana, (...)

Sponsored Ad

Urikiko rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika mu mujyi wa New Hampshire wanze ubujurire bw’umunyarwandakazi, Beatrice Munyenyezi, wari warakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 10.

Ubujurire bwe bwanzwe bitewe n’uko yabeshye urukiko ko nta ruhare yigeze agira muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.Uyu mugore yabeshye agirango ahabwe ubwenegihugu bwa USA.

Mu kiganiro The New Times yagiranye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside Dr Jean Damascene Bizimana, yatangaje ko USA yanze ubujurire bwa Munyenyezi bisobanuye ko ishaka ko abahamwe n’ibyaha bahanwa ndetse n’abagishakishwa nabo bakagezwa imbere y’inkiko.

Beatrice yakatiwe imyaka 10 y’igifungo,urukiko rwanze ubujurire bwe.

Mu 2013 Munyenyezi yahamwe n’icyaha cyo kubeshya ubutabera ko nta ruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ubwo yashakaga guhabwa ubwenegihugu bw’umuturage wa USA.

Uyu mugore afungiye muri gereza ya Alabama aho yakatiwe imyaka 10 y’igifungo kandi ngo narangiza igihano cye azoherezwa mu Rwanda, ashinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.

Nyina wa Munyenyezi witwa Paulina Nyiramasuhuko n’umuhungu we Arsene Shalom Ntahobali nabo bahamijwe gukora Jenoside n’icyahoze ari Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha cyashyiriwe u Rwanda cyakoreraga Arusha muri Tanzania.

Urukiko rwavuze kandi ruhamya ko nubwo Munyenyezi atishe muri Jenoside, ariko yagiye yereka abicanyi abagomba kwica akanagaragaza n’imyirondoro yabo kuri bariyeri yari imbere ya hoteli y’umuryango wabo i Butare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa