skol
fortebet

Uwatunze urutoki ifoto ya Perezida Mnangagwa akayivugiraho amagambo yarekuwe

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

Umunya Zimbabwe w’ im[[yaka 32 y’ amavuko ukomoka mu mugi wa Bulawayo yarekuwe by’ agateganyo n’ urukiko atanga ingwate y’ amadorali y’ Amerika 200.

Sponsored Ad

Uyu mugabo Wisdom Mkwananzi, akurikiranyweho icyaha cyo gusebya Perezida Emmerson Mnangagwa gishingiye ku magabo yavuze.

Wisdom Mkwananzi, arashinjwa kuba ku wa Gatanu w’ icyumweru gishize yaratunze urutoki ifoto ya Perezida Mnangagwa wasimbuye Robert Mugabe aravuga ngo “Ndi imfubyi kubera uyu mugabo. Yishe ababyeyi banjye”

Nk’ uko byatangajwe n’ ibinyamakuru byo muri Zimbabwe Wisdom Mkwananzi kuri uyu wa Mbere nibwo urukiko rwategetse ko arekurwa by’ agateganyo atanze ingwate.

Uyu mugabo ashinja Perezida Mnangagwa kuba yarayoboye igitero mu myaka ya za 1980 ahitwa Gukurahundi , bakica abantu 20 000 bakekwaho kwigomeka ku butegetsi bwa Zimbabwe.

Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukubita polisi ubwo yatabwaga muri yombi, gusebya Perezida, no kubeshya ubugenzacyaha.

Mkwanazi siwe wa mbere ukurikiranyweho gutuka uyu muperezida w’ imyaka 76 utaramara umwaka atowe.

Mu ntangiriro z’ uku kwezi k’ Ukwakira , Alexander Chidzedzere yatawe muri yombi akurikiranyweho gusebya umukuru w’ igihugu , ngo yavuze ko ZANU PF yibye amajwi.

Muri Gicurasi, John Mahlabera 36 y’ amavuko, akaba n’ umucungagereza mu ntara ya Masvingo yagejejwe imbere y’ akanama gashinzwe ikinyabupfura ngo yisobanure. Yari yise umunyapolitiki utavugarumwe n’ ubutegetsi Nelson Chamisa, Perezida we abinyujije ku mbugankoranyambaga "my president"

Muri Kanama , umunenzi wa cyane wa Perezida Mngangagwa witwa Munyaradzi Shoko yakurikiranyweho gutangaza abinyijije kuri facebook ko amazina ya Perezida Mnangagwa afite aho ahuriye “na shitani n’ ibikorwa bye”

Perezida Mnangagwa niwe Perezida wa kabiri uyoboye Zimbabwe kuko kuva yabona ubwigenge yategekwaga na Robert Mugabe kugeza muri 2018. Amakuru avuga ko Mnangagwa ariwe Robert Mugabe yatumaga ashaka kwiciza abo batavugarumwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa