skol
fortebet

Vital Kamerhe yasabiwe gufungwa imyaka 20 n’imitungo y’umuryango we igafatirwa

Yanditswe: Friday 12, Jun 2020

Sponsored Ad

Ubushinjacyaha bwo muri Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo,kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kamena 2020 basabiye Bwana Vital Kamerhe, igifungo cy’imyaka 20,kubera ibyaha ashinjwa byo kunyereza amafaranga ya Leta arenga miliyoni 50 z’amadolari.

Sponsored Ad

Ubutabera busaba kandi ko Kamerhe, wari umuyobozi mu biro bya perezida Felix Tshisekedi ko atazasubizwa mu mwanya w’ubutegetsi mu gihe kingana n’imyaka 10, kandi imitungo y’umugore we n’abo muryango we igafatirwa.

Kamerhe, afunzwe kuva ku itariki ya 18 y’ukwezi kwa kane, hamwe n’abandi babiri bashinjwa gukoresha nabi amafaranga ya Leta igihe barimo barubaka inzu 1,500 z’abasirikare mu minsi ijana ya mbere y’ubutegetsi bwa Félix Tshisekedi.

Imyaka 20 y’igifungo yasabiwe kandi umunyalibani, Jammal Samih bivugwa ko bafatanyije muri ubwo bujura.

Kuwa 12 Gicurasi 2020,Kamerhe yaburanishijwe hifashishijwe ikoranabuhanga n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gombe i Kinshasa,we n’uyu munyemari wo muri Liban, Samih Jammal bavugwaho kunyereza uyu mutungo wa Leta.Ni urubanza rwanyujijwe kuri Televiziyo y’Igihugu imbonankubone.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Kamerhe na Jammal banyereje amafaranga mu isoko ryo kubakira abaturage inzu 1500 ku giciro cya miliyoni 57.5 z’amadolari.

Izo nzu z’inkorano zagombaga kubanza guteranyirizwa muri Turikiya hanyuma zikazanwa muri Congo. Mu gihe iryo soko ryari ritararangira, Jammal yahise ahabwa irindi soko rya miliyoni 57 z’amadolari ryo kubaka inzu z’abasirikare n’abapolisi mu Mujyi wa Kinshasa.

Ubushinjacyaha buvuga ko miliyoni 60 z’amadolari kuri ayo masoko yombi yarekuwe, ariko ayageze kuri sosiyete ikora izo nzu muri Turikiya ni miliyoni umunani gusa z’amadolari, andi ntabwo hagaragazwa aho yagiye.

Kamerhe yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta ruhare na ruto yigeze abigiramo kuko atari we wari ushinzwe gucunga ayo mafaranga.

Yavuze ko abo ashinjwa gukorana nabo mu kunyereza ayo mafaranga bamwe atari asanzwe abazi, abandi ngo yari abazi bisanzwe, nkuko RFI yabitangaje.

Abanyamategeko ba Kemerhe basabye ko urwo rubanza ruburanishwa mu ruhame kandi rukazakomeza kunyuzwa kuri Televiziyo y’Igihugu kugira ngo berekane ko umukiliya wabo ari umwere, ngo nubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeje kumugaragaza nk’umunyabyaha.

Abunganira umunyemari Jammal bo bavuze ko nta nyerezwa na rimwe ry’amafaranga ryabyeho, ikimenyimenyi ngo ibikorwa byo kubaka ibyo basabwe kubaka birakomeje.

Abatavuga rumwe na Leta bavuga ko urubanza rwa Kamerhe ari urwa politiki rugamije kumwigizayo kuko byavugwaga ko ari we uzasimbura Tshisekedi mu 2023.

Kamerhe yunze ubumwe na Tshisekedi mu 2018 bagamije gutsinda amatora bari bahanganyemo n’ishyaka rya Joseph Kabila.

Tariki 8 Mata nibwo Kamerhe yafashwe ajyanwa muri Gereza ya Makala iri i Kinshasa, nyuma y’amasaha menshi ahatwa ibibazo n’Ubugenzacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa