skol
fortebet

Umukinnyi yohereje impanga ye kumukinira mu mwanya mu ikipe ye

Yanditswe: Tuesday 14, May 2024

featured-image

Sponsored Ad

Uwahoze ari umukinnyi wa Barcelona, Edgar Ie, arashinjwa kohereza impanga ye basa, kumukinira mu mwanya mu ikipe ya Dinamo Bucharest.

Sponsored Ad

Ie w’imyaka 30, yakinnye inshuro imwe mu ikipe ya mbere muri Barca itozwa na Luis Enrique.

Nyuma yo kuva mu ikipe ya Basaksehir yo muri Turukiya muri Mutarama, uyu mukinnyi mpuzamahanga w’umunya Guinea-Bissau yasinyiye ikipe ya Dinamo Bucharest yo muri Romania mu kwezi gukurikiyeho.

Ie kugeza ubu amaze gukina inshuro eshanu muri Dinamo.

Nk’uko umunyamakuru wo muri Romania, Emmanuel Rosu abitangaza, ngo amakuru ari muri iyi kipe yemeza ko Ie yohereje impanga ye Edelino kumukinira mu mwanya.

Nyuma yo kuzamukira muri Barcelona, Edgar Ie yakinnye kandi muri Villarreal, Lille, Nantes, Trabzonspor na Feyenoord.

Hagati aho, Edelino, yamaze igihe kinini mu mwuga we akina muri shampiyona zo hasi muri Portugal.

Ikipe izwi aheruka gukinira ni Tluchowia Tluchow yo muri Polonye.

Rosu yongeyeho ko amakenga kuri uyu mukinnyi yaje kubera imbogamizi y’ururimi uyu mukinnyi yagaragaje.

Bavuga ko bizera ko Edgar Ie avuga neza icyongereza, ariko basanze badashobora kuvugana muri uru rurimi n’umukinnyi wabo.

Amakuru avuga kandi ko uyu mukinnyi wabo yanze kubereka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Dinamo yabonye amanota umunani mu mikino itanu yakinnye.

Nk’uko ikinyamakuru cyo muri Espagne Marca kibitangaza ngo bashobora gutakaza ayo manota biramutse bigaragaye ko atari Edgar Ie wabakiniye.

Umuntu ukorera mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Romaniya yabwiye ikinyamakuru cyo muri ako gace iAMsport ati: "Nta gahunda yateguwe kuri iki kibazo.

Niba umukinnyi wakinnye atari we wa nyawe, bashobora gufatirwa ibihano. Mu buryo bwemewe n’amategeko, ikizamini cya ADN gishobora gukemura byose.

Nibyo, Dinamo ntiyigeze ishaka gukoresha umuvandimwe w’impanga aho gukoresha we ubwe.

Ndatekereza ko ibisubizo bya ADN nibyemeza ko ari umuvandimwe we w’impanga, bagomba kwitegura kuburana, bakurikije ko batari babizi.

Edgar Ie yageze muri Barcelona mu 2012 avuye muri Sporting Lisbon,aho yari kumwe n’umuvandimwe we Edelino.

Uyu mukinnyi yakiniye FC Barcelona inshuro imwe,asimbuye Jeremy Mathieu ndetse akinana n’abarimo Andres Iniesta batsinda ibitego 4-0 muri Copa del Rey ikipe ya Huesca muri 2014.

Uyu mukinnyi yahamagawe na Guinea Bissau mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu mu ntangiriro z’uyu mwaka,akina umukino umwe mu matsinda.Yakinnye iminota 90 batsindwa na Nigeria igitego 1-0 ku ya 22 Mutarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa