skol
fortebet

Bwa mbere imfashanyo y’Ubwongereza yamanuriwe muri Gaza ivuye mu ndege

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ubwongereza bwamanuriye muri Gaza imfashanyo ivuye mu ndege, ku nshuro ya mbere kuva intambara yatangira, nyuma yuko bugiranye amasezerano na Jordan.

Sponsored Ad

Toni enye z’imfashanyo irimo imiti, ibiribwa n’ibitoro zamanuriwe muri Gaza ku wa gatatu zivuye mu ndege y’ingabo za Jordan zirwanira mu kirere.

Iyo mfashanyo yari ifunze yashyizweho imitaka yo kuyimanura, yagiye igera ku bitaro bya Tal Al-Hawa mu majyaruguru ya Gaza.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Cameron yavuze ko iyo mfashanyo izarokora ubuzima ndetse igatuma ibyo bitaro bikomeza gukora.

Kugeza ku wa gatatu, Ubwongereza bwari bwarohereje gusa imfashanyo muri Gaza inyuze mu nzira yo ku butaka no mu nyanja, ariko amajyaruguru ya Gaza - ubutaka budakoreshwa nyuma y’amezi hafi atanu ashize y’intambara - ntashobora kugerwamo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM) ryavuze ko ryahagaritse kuhageza imfashanyo kuko imodoka zaryo zahuye n’"akajagari n’urugomo".

Hashize igihe muri ako gace hari abasirikare benshi ba Israel ndetse benshi mu baturage bahatiwe kwerekeza mu majyepfo ya Gaza.

Ariko bigereranywa ko Abanya-Palestine 300,000 bakiri mu majyaruguru ya Gaza, aho bafite ibiribwa bicye cyangwa amazi, ndetse Umuryango w’Abibumbye umaze amezi uburira ko inzara isa nkaho igiye gutera aho hantu.

Iyo mfashanyo yatanzwe n’Ubwongereza na Jordan yari irimo na mazutu, ibikoresho by’ingenzi cyane byo kwa muganga n’ibiribwa bihiye bifunze, bigenewe abarwayi n’abaganga.

Ubwo igice cya nyuma cy’iyo mfashanyo cyamanurirwaga mu kirere mu ijoro ryo ku wa gatatu, abapilote b’Abanya-Jordan bari batwaye iyo ndege yo mu bwoko bwa Hercules, bateye isaluti. Bavuze ko iyo mfashanyo yaguye neza neza aho bashakaga.

Iyo mizigo y’imfashanyo yari iriho imitaka n’ibyuma bya GPS byo kumenya niba yageze ku bitaro.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ubwongereza yavuze ko muri iki cyumweru yo na Jordan bashyize umukono ku masezerano azatuma imfashanyo y’Ubwongereza ifite agaciro ka miliyoni imwe y’amapawundi (angana na miliyari 1,6Frw) yoherezwa muri Gaza.

Avuga kuri ayo masezerano, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza David Cameron yagize ati: "Abarwayi babarirwa mu bihumbi bazabyungukiramo kandi ibitoro bizatuma ibi bitaro by’ingenzi cyane bikomeza umurimo wabyo wo kurokora ubuzima.

"Ariko uko ibintu bimeze muri Gaza biteye kwiheba ndetse indi mfashanyo nyinshi cyane iracyenewe - kandi byihuse.

"Turasaba aka kanya guhagarika imirwano kugira ngo habeho ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo indi mfashanyo igere muri Gaza byihuse cyane bishoboka no gutahana abashimuswe."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa