skol
fortebet

Hahishuwe icyateye abanyeshuri 165 kurwara mu nda bamwe bakaremba

Yanditswe: Saturday 23, Mar 2024

featured-image

Sponsored Ad

Abanyeshuri barenga 160 bo mu Karere ka Nyagatare, bajyanywe kwa muganga nyuma yo kugira ibibazo mu nda bamwe bakanacibwamo.

Sponsored Ad

Aba banyeshuri batangiye kujyanwa kwa muganga mu ijoro ryo kuwa Gatanu tariki ya 22 Werurwe 2024. Abenshi biga ku bigo bitandukanye byo muri aka karere byiganjemo ibyo abana biga bitaha.

Kigali Today dukesha iyi nkuru ivuga ko abo yabashije kumenya ari abiga kuri GS Cyonyo na GS Mirama mu Murenge wa Nyagatare mu Karere ka Nyagatare.

Nirere Dancille wo mu Kagari ka Bushoga avuga ko umwana we w’imyaka irindwi yavuye ku ishuri aribwa mu nda, afite umuriro mwinshi ndetse anababara umutwe.

Avuga ko yihutiye kumujyana ku mujyanama w’ubuzima agasanga hariyo n’abandi bana bigana, amujyana ku Kigo Nderabuzima cya Cyabayaga aravurwa aramucyura.

Ati “Yambwiye ko akimara kunywa amata yahise aribwa mu nda, mwatubariza icyo abana bacu bazize dore ubu ndamuryamishije mukuye kwa muganga ariko aracyafite umuriro mwinshi.”

Uretse uyu wavuriwe ku Kigo Nderabuzima cya Cyabayaga, abandi benshi bari barimo gukurwa ku ivuriro rito rya Cyonyo bajyanwa i Nyagatare hifashishijwe imbangukiragutabara.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy K. Ndayambaje, avuga ko abana bakiriwe ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare ari 150 abandi 15 bajyanwa mu bitaro bya Nyagatare kubera ko bari barembye.

Avuga ko ariko abenshi bavuwe ku buryo batangiye gutaha iwabo.

Yagize ati “Ku Kigo Nderabuzima cya Nyagatare hakiriwe 150 bagabanyirizwa umuriro, ubu bameze neza batangiye gutaha, naho mu bitaro twajyanyeho 15 kuko bo barukaga ariko na bo ubu bameze neza nta kibazo baraza gutaha.”

Impamvu yateye ubu burwayi ntiyahise imenyekana ariko hafashwe ibizamini byoherejwe i Kigali. Gusa ngo abana bavugaga ko batangiye kuribwa mu nda bakimara kunywa amata basanzwe bahabwa ku ishuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa