skol
fortebet

Umukobwa wa Perezida Ruto amerewe nabi kubera gusaba Imana umugabo vuba

Yanditswe: Monday 26, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Amasengesho yatuwe Imana ngo ihe umugabo Charlene Ruto, umukobwa wa perezida wa Kenya, yatumye havugwa byinshi ku mbuga nkoranyambaga zo muri icyo gihugu.

Sponsored Ad

Charlene Ruto yari mu bandi bantu ibihumbi bari mu giterane cy’amasengesho cyari kiyobowe n’umuvugabutumwa w’umunyamerika Benny Hinn mu mpera z’iki cyumweru mu murwa mukuru, Nairobi.

Perezida Ruto n’umugore we, hamwe n’icyegera cy’umukuru w’igihugu Rigathi Gachagua n’umugore we, Dorcas, bari bitabiriye.

Mu gihe umuvugabutumwa yari asabye abafite ibyo basaba Imana ngo bajye imbere, umukobwa w’umukuru w’igihugu yarahagurutse, yifuza ko basengera umuhamagaro avuga ko afite ku bakiri bato.

Uyu muvugabutumwa yaramusengeye hanyuma amubaza ko nta kindi kintu cyihariye yifuza gusaba.Yahise amwongorera mu gutwi imbere y’uko akomeza gusenga:

’’Muhe umugabo uzamufasha gushyira mu bikorwa uwo muhamagaro. Mana murungikire uwo musore, kugira azamubere inkomezi, uwo azishyingikiriza akomerewe,’’ niko Benny Hinn yasenze.

’’Ntashobora kubikora wenyine. Mana, agiye ku rugamba rwo kurokora imitima...akeneye umugabo vuba.’’

Aya masengesho yo kubona umugabo yatumye abanya-Kenya bavuga ibitari bike -bamwe baramunegura, abandi bohereza ubutumwa bw’uko bifuza kumubera umugabo, abandi baramushinyagurira.

Umunya-Kenya umwe yanditse kuri X, yahoze ari Twitter,ati:’’Njewe nitwa Omwamba,abantu bisanzuraho, nkaba nkwandikiye aho mboneye ko wifuza cyane kubona umugabo mu masengesho warimo na Pasiteri Benny Hinn.

’Nakozwe ku mutima cyane no kuba wavuze ikiri ku mutima hamwe n’ukwemera werekanye ejo, none Imana yakunyoherejeho.’’

Bamwe baramushyigikiye. : ’’ Nta kibi na kimwe kirimo kuba Charlene Ruto yasabye Benny Hinn ngo amusengere abone umugabo mwiza.

"Kubaka ni ibanga,’’ niko undi munya-Kenya yavuze.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa