skol
fortebet

Umusaza yirasiye mu bitaro arapfa nyuma yo gutinda kubona imiti

Yanditswe: Thursday 29, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Somaliya w’imyaka 72 yafashe masotera ye maze yirasa mu mutwe mu bwiyahuzi yakoreye mu bitaro bya Nairobi.

Sponsored Ad

Ababibonye bavuze ko nyakwigendera uzwi ku izina rya Abdala Mohammed yari azanwe mu gice cyita ku bakeneye kwitabwaho vuba mu bitaro ku wa mbere, tariki ya 26 Gashyantare nyuma ya saa sita,hanyuma aza kwirasa.

Yari yitwaje masotera [pistolet] ya Beretta yakoresheje yirasa.

Nk’uko abayobozi ba polisi n’ibitaro babitangaza, ngo uyu musaza yari yajyanwe mu bitaro mu modoka yigenga mbere y’uko yirasa.

Yagiye ahavurirwa abarembye abaza imiti runaka ariko ntiyaboneka uwo mwanya.

Icyakora, bahise bajya kuyimushakira.

Ibi byaramurakaje maze ategereje ko imiti iboneka, atangira guhamagara ageza ubwo afata iyo mbunda.

Yirashe mu rwasaya umutwe we arawumena.

Umushoferi wari wamuzanye yihutiye guhamagara ubufasha ariko yari yamaze gupfa.

Polisi iri gukora iperereza ku byabaye kugira ngo imenye icyabiteye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa