Aba bantu barimo n’umugore bafashwe basinze mu buryo bukabije kuri Noheli[AMAFOTO]
Yanditswe: Thursday 27, Dec 2018
Polisi y’Igihugu yerekanye abantu bakurikiranyweho ubusinzi ndetse no kugonga byaturutse ku businzi muri Kigali ku munsi wa Noheli n’abandi bafashwe bibye abaturage.
Polisi yerekanye abantu batanu bafashwe basinze harimo umugore wagonze mu rukerera rwakurikiye umunsi wa Noheli, kubera ubusinzi agonga imikindo ine ku muhanda uva i Remera werekeza i Kanombe.
Polisi yatangaje ko mu bandi bagonze basinze harimo uwari utwaye imodoka agonga umugenzi wihitiraga arapfa, ariko igatangaza ko iyo mpanuka ishobora kuba yaratewe n’umuvuduko ukabije.
Polisi kandi yerekanye n’abandi bantu batatu bakurikiranyweho ubujura bwo kwiba ibikoresho byo mu rugo birimo amateleviziyo, amashyiga ya gaz n’amacupa yazo. Gusa ngo abakurikiranyweho ubujura babukoze mbere ya Noheri.
Aba bo bafashwe mbere ya Noheli bibye ibikoresho byo mu rugo
Polisi y’igihugu ariko yatangaje ko muri rusange umutekano wagenze neza, nk’uko Umuvugizi wa polisi y’igihugu, CP John Bosco Kabera yabitangaje.
Yasobanuye ko muri rusange umutekano wagenze neza.Mu gihugu hose habaye impanuka 16, harimo eshatu zikomeye zahitanye abantu babiri. Abantu 32 bakomeretse byoroheje, abandi icyenda bakomereka mu buryo bukomeye.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *