skol
fortebet

Abagabo 40% nibo basiramuye mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 15, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda ivuga ko imibare y’abamaze kwisiramuza itaragera ku rwego yifuza nyuma y’aho gahunda yo gusiramura yatangira mu gihug aho abagabo benshi mu Rwanda bamaze kuyitabira bakisiramuza.

Sponsored Ad

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (RBC), kivuga ko mu mezi abiri ashize abagabo babarirwa mu bihumbi 35 ari bo basiramuwe binyuze muri gahunda ya Minisiteri y’Ubuzima.

Arlette Nikokeza, Umuyobozi muri RBC ushinzwe gahunda yo gusiramura, avuga ko abagabo bari hejuru y’imyaka 20 y’amavuko ari bo bagaragaza ubushake buke bwo kwisiramuza, nyamara biri mu birinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo na Virusi itera SIDA ku kigero cya 60%. Yagize ati:

Gusiramura ntabwo ari ikintu gikunzwe mu muco w’u Rwanda. Biracyafatwa nk’ikintu kigenewe abana. 70 ku ijana by’abantu bitabira iyi gahunda bari munsi y’imyaka 20.

Imibare y’inzego z’ubuzima mu Rwanda igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2010 na 2015 ubwiyongere bw’abagabo basiramuwe bwavuye kuri 13 ku ijana muri 2010 bugera kuri 29,6 ku ijana muri 2015.

Ku Mujyi wa Kigali gusiramurwa ku bushake byiganje mu rubyiruko rufite hagati y’imyaka 20 na 24 ku ijanisha rya 33.9 muri 2019, mu gihe muri 2015 byari ku ijanisha rya 50.2.

Nikokeza yavuze ko guverinoma izakomeza gukangurira abagabo ibyiza byo gusiramurwa, kugeza igihe gusiramurwa bizagerera ku rwego rwifuzwa.

Muri 2009 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga bwo gushishikariza abagabo kwisiramuza ku bwinshi, ingabo z’u Rwanda (RDF) ku bufatanye na RBC binyuze muri gahunda ya Army Week, batangira gusiramura Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu.

RBC ivuga ko gahunda yo gusiramura igikomeje kandi hakaba hari icyizere cy’uko abagabo bagera kuri 65% bazaba bamaze gusiramurwa mpera z’uyu mwaka.

Ibitekerezo

  • Hanyuma bajya "gusiramura" abakobwa muti nimusigeho iyo ni imigenzo ya gipagani cyangwa ya kinyamaswa? Ubundi ibikorwa byose bijyanye no gukata umuntu ibice bimwe by’umubiri we nta gisobanuro (scientific) mwabibonera. Ni imigenzo kenshi twishoramo tuyikuye mu mico itari iy’iwacu. No mu kwandura VIH Sida gusiramurwa ntibikurinda, ugomba kwikingira (agakingirizo) cyangwa ukareka kujya mu mibonano utizeye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa