skol
fortebet

Abakobwa 2 bavukana barashwe n’abagize imiryango yabo barapfa babaziza ko basomye umugabo ku karubanda

Yanditswe: Sunday 24, May 2020

Sponsored Ad

Abangavu babiri bo mu gihugu cya Pakistan bababaje benshi kubera ukuntu bishwe barashwe n’abagize imiryango yabo mu cyiswe “Kwica mu cyubahiro” bazira gusoma umugabo mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Sponsored Ad

Aba bakobwa barimo uw’imyaka 18 n’uwa 16 bivugwa ko bishwe na se na musaza wabo mu cyaro kimwe cyo muri Pakistan kiri mu ntara ya Waziristan y’amajyaruguru ihana imbibi n’umupaka wa Afghanistan.

Aba bagabo 2 bashinjwa kwica aba bakobwa bafunzwe ku cyumweru gishize kugira ngo baryozwe ubu bwicanyi bubavugwaho.

Ubu bwicanyi bwiswe “Kwica mu cyubahiro”bwabaye kuwa 14 Gicurasi mu cyaro cya Shaam Plain Garyom cyahoze cyarigaruriwe n’aba talibani.

Aya mashusho yafashwe na Telefoni y’uyu mugabo ukiri muto wasomanaga n’abakobwa 3 bakiri bato barimo n’aba bishwe n’abagize imiryango yabo.

Iyi video y’amasegonda 52 yagaragaje uyu mugabo ari gusoma ku minwa aba bakobwa 2 mu gihe undi umwe yarimo kubaseka.

Umupolisi witwa Mohammad Nawaz yabwiye TV ya Pakistan ati “Abo bagabo babiri bemeye icyaha ko aribo babishe.Abo bombi barimo se w’umukobwa wa mbere na musaza w’umukobwa wa kabiri.Bose barafunzwe bategereje kugezwa imbere y’urukiko.

Icyo turi gukora n’ukurinda ubuzima bw’umukobwa wa 3 no kurinda uriya mugabo wagaragaye mu mashusho.Mu mico gakondo,nta mwanya ugenewe abakobwa n’abagabo basebya imiryango bakomokamo.”

Uyu mupolisi yavuze ko aba babiri basigaye nabo bashobora kwicwa kuko ngo barenze ku mabwiriza agenga umuco w’imiryango yabo bagasomana.

Buri mwaka mu gihugu cya Pakistan hapfa abantu basaga 1000 muri ibi bise “Kwica mu cyubahiro” nkuko raporo ya 2019 ya Human Rights Watch yabitangaje.

Pakistan iri mu bihugu bya mbere ku isi bitubaha ihame ry’uburinganire cyane ko mu mategeko yahoo avuga ko umugore wese usebeje umuryango yicwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa