skol
fortebet

Abana bo muri Bangladesh bateye isi yose agahinda kubera ukuntu bashakira imari mu myanda iri gushya [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 01, Dec 2019

Sponsored Ad

Amafoto yakwirakwiriye hirya no hino ku isi yagaragaje abana bo muri Bangladesh bari gushakira imari yo kugurisha mu myanda iri gushya yo mu gace kitwa Chittagong.

Sponsored Ad

Aba bana b’abakene bafotowe na gafotozi witwa Azim Khan Ronnie,bababaje benshi mu batuye isi kubera uku kuntu bashyira ubuzima bwabo mu kaga bajya gushaka ibyuma,amacupa n’ibindi bintu byo kugurisha mu muriro.

Aba bana bavuka mu miryango ikennye bagaragaye kuri uyu musozi ungana na hegitare 40, umenwaho imyanda myinshi iturutse mu ngo zitandukanye z’abaturage batuyee muri Chittagong.

Iyo iyi myanda imaze gukwirakwizwa iratwika ariyo mpamvu aba bana bajya gushakamo ikibatunga iri gushya.

Aba bana baba bashaka amacupa,ibyuma,ibikinisho by’abana,ibikapu,n’imyanda itandukanye yo kwa muganga kugira ngo babone icyo kurya.

Nubwo bashyira ubuzima bwabo mu kaga bahiga ibi bisigazwa mu muriro,ku munsi binjiza amapawundi 3 kugeza kuri 6 nyuma yo kuzenguruka imyanda yose.

Iyi mibereho y’aba bana yazamuye amarangamutima ya benshi basaba Leta ya Bangladesh n’abaterankunga kugira icyo bakora kugira ngo aba bana bavanwe muri iyi myanda.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa