skol
fortebet

Abantu ibihumbi 300 nibo bashobora guhitanwa na Coronavirus muri Afurika

Yanditswe: Saturday 18, Apr 2020

Sponsored Ad

skol

Muri Afrika abantu bagera ku 300000 bashobora guhitanwa n’icyorezo cya covid-19 muri uyu mwaka wonyine.

Sponsored Ad

Ibi bigaragazwa na raporo nshya ya komisiyo y’ishyirahamwe mpuzamahanga ishinzwe iby’ubungu muri Afrika yasohotse kuri uyu wa gatanu ihereye kubyavuye mu bushakashatsi bwa kaminuza “Imperial College London”yo mu Bwongereza.

Iyo raporo ivuga ko nihatagira igikorwa kigaragara mu kurwanya icyorezo cya Corona virus, abantu bagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi amagana atatu bashobora guhitanwa n’iki cyorezo.

Iyo raporo ivuga ko abantu nibatubahiriza neza amabwirizwa bahawe n’abayobozi b’ibihugu byabo yo kudahererekanya ibiganza ndetee no kwirinda kwegerana, abantu barenga miliyoni 122 bashobora kwandura icyorezo cya corona virus.

Abahanga berekana ko uko byagenda kose, inzego z’ubuzima zisanzwe zicumbagira muri Afrika, zizahura n’ikibazo cyo kugira umubare munini w’abanduye iki cyorezo cya corona virus.

Iyo raporo ikaba yerekana ko mu gihe ibintu byaba bigenze neza, Afrika izakenera agera kuri miliyari 44 z’Amadolari ya Amerika azakoreshwa mu gushaka ibikoresho byo gupima, gushaka inkingo no kuvura abagaragayeho corona virus.

Raporo ikaba igaragaza ko Afuriya izahura n’ihungabana rikomeye ry’ubukungu kurusha ugereranije n’indi migabane.

Ibitekerezo

  • Nkuko World Health Organization ivuga,Afrika igomba kwitondera ibihe bibi biri imbere kubera Coronavirus.Impamvu nuko mu bihugu bimwe batafashe ingamba zihamye zo kwirinda no gupima iyi virus.Ndetse ibihugu bimwe nta bikoresho byo kuyipima bafite.Gusa iki cyorezo gikomeye,kimwe n’ibindi bintu bibi birimo kubera ku isi bitabagaho kera,bihuye nuko bible ivuga ko mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije.Rwose tugomba kwemera ko Imana yashyizeho umunsi w’imperuka.Aho kubipinga cyangwa gushidikanya,tugomba gushaka Imana cyane,aho kwibera gusa mu gushaka ibyisi.Tukibuka ko millions nyinshi z’abantu bari batuye isi ku gihe cya Nowa,bazize kutita kubyo Nowa yababwiraga ngo bashake Imana,bakanga kumwumva,bakibera mu gushaka ibyisi gusa no kwishimisha.Nyuma y’Imperuka,abazarokoka bamwe bazajya mu ijuru,abandi babe mu isi izaba paradizo.Bizaba nta kabuza,kubera ko Imana yabivuze itajya ibeshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa