skol
fortebet

Abanya Uganda ntibavuga rumwe kw’isubukurwa ry’amasomo mu bihe bidasanzwe bya Coronavirus

Yanditswe: Monday 06, Apr 2020

Sponsored Ad

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanya-Uganda batangaje ibitekerezo bitandukanye kuri gahunda ya leta yo kongera gufungura amashuri guhera mu mpera y’uku kwezi.

Sponsored Ad

Minisitiri w’uburezi, Janet Museveni, yavuze ko amashuri abanza n’ayisumbuye azongera gufungura imiryango ku itariki ya 27 y’uku kwezi kwa kane.

Yavuze ko ingamba zafashwe ziriho ubu zo guhagarika ikwirakwira ry’icyorezo cya coronavirus zatuma amasomo yongera gusubukurwa.

Ku mbuga nkoranyambaga, Abanya-Uganda bamwe bavuze ko hakiri kare cyane ko Minisitiri Janet atangira guteganya ku ifungurwa ry’amashuri kuko coronavirus ikomeje kwiyongera mu gihugu.

Ernest Kiyonga yanditse kuri Twitter ati:

  • “Nubwo tutazi niba ibihe bidasanzwe bizakomeza ntitunamenye n’igihe Covid-19 izatsindirwa, ubu ntibyaba ari kare cyane gutangaza iminsi yo kongera gusubira ku ishuri?”

Sebunya Philip yanditse kuri Twitter ati:

“Keretse niba imibare yaragabanutse kandi tukaba dufite uburyo runaka bwo kurwanya iyi ndwara, na n’ubu ntekereza ko isaha n’isaha yakongera ikaduka”.

Yongeyeho ati: “Ntabwo ubu dushobora gutangira kwigerezaho ho iki gihe tuzaba twakoze ibi n’ibi. Kuri ubu turi kubaho umunsi umwe umwe ukwawo [bitewe n’uko turamutse]”.

Bamwe bagaragaje icyizere cyuko ingamba leta ya Uganda yafashe zo guhagarika ikwirakwira rya coronavirus zizatuma hagabanuka ikigero cy’ubwiyongere bw’abandura bashya.

Izo ngamba zirimo nko guhagarika ubuzima busanzwe bwa buri munsi.

Ambrose Otim yanditse ati:

“Mama [Minisitiri Janet Museveni] murakoze cyane kuri ibyo bisobanuro, mu by’ukuri ayo ni amakuru y’ingenzi kuri twe twese abanyeshuri b’Abanya-Uganda”.

Naho Osbert Sandro we yanditse ati:

“Jye sinzi ukuntu nagushimira…uku ni ko guteganya kwiza cyane gushoboka kandi nigukurikizwa, abanyeshuri bazashobora kugaruza igihe batakaje”.

Muri Uganda ubu umubare w’abamaze kwandura coronavirus bageze kuri 52.

Kuwa 31 Werurwe 2020,Perezida Museveni wa Uganda yashyize igihugu mu bihe bidasanzwe by’iminsi 14 bigamije kurwanya ikwirakwira rya coronavirus.

Kuri uwo munsi Perezida Museveni yavuze ko guhera kuri uwo munsi ingendo z’abantu mu gihugu hose zibujijwe bituma abantu bagombaga guhita bakora ingendo bava mu mijyi bajya mu cyaro bahagarikwa.

Museveni yavuze ko guhura kw’abantu barenze batanu bitemewe, kereka abari gushyingura.

Yavuze ko guhera tariki ya 01 Mata 2020, umukwabu uzajya utangira saa moya z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mu gitondo, abantu bose bakaguma mu ngo zabo uretse abatwara imizigo.

Ibitekerezo

  • Ntimuzi ibyo mukina nabyo. Mbabajwe n’uko igihugu cyanyu cyigiye kuba indiri y’ikwirakwizwa y’iki CYOREZO. Ikemezo nk’iki ntigikwiye gufatwa n’igihugu cy’imwe mu gihe bireba akarere kose ka EAC. Madame MUSEVENE kandi Minisitiri w’uburezi(harya ibi byo ngo ni ibiki?) yarakwiye kwongera kubitekerezaho.

    Njye mbona ari kare cyane ahubwo umuntu yagira gahunda COV-19 yarangiye bakabona ko amashuri atangira. He! Burya sinarinzi ko mu rugo rwa Muzehe Museveni rukomeye gutya ! Hinjiramo Perezida wa uganda , Madamu Minisitiri w’uburezi, umuhungu wabo Jeneral Umuyobozi mu ngabo rwose uyu muryango upangira igihugu neza.

    Njye mbona ari kare cyane ahubwo umuntu yagira gahunda COV-19 yarangiye bakabona ko amashuri atangira. He! Burya sinarinzi ko mu rugo rwa Muzehe Museveni rukomeye gutya ! Hinjiramo Perezida wa uganda , Madamu Minisitiri w’uburezi, umuhungu wabo Jeneral Umuyobozi mu ngabo rwose uyu muryango upangira igihugu neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa