skol
fortebet

Abashoferi b’amakamyo batumye Museveni ahamagara Perezida Kenyatta, Kagame na Magufuli

Yanditswe: Wednesday 29, Apr 2020

Sponsored Ad

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko yagiranye ikiganiro kirekire na bagenzi be Uhuru Kenyatta wa Kenya na Paul Kagame w’u Rwanda ku birebana n’abashoferi b’amakamyo.

Sponsored Ad

Uganda yagaragaje impungenge iterwa n’ubwandu bushya bwa coronavirus bwabonetse mu batwara amakamyo y’ubwikorezi bw’ibintu baturutse muri Kenya.

Bwana Museveni yanditse kuri Twitter ko, we na Kagame na Kenyatta bumvikanye ku mugambi umwe ku kibazo cy’aba bashoferi, gusa ntiyavuze uwo mugambi.

Museveni, avuga ko yanaganiriye na Perezida Magufuli ku ngingo itandukanye gato n’iyi.

Muri Uganda, baheruka kubona abashoferi b’amakamyo bagera kuri 20 banduye coronavirus bavuye muri Kenya.

Amakamyo manini y’ibicuruzwa yo yemerewe kwambukiranya imipaka y’ibihugu by’akarere nubwo ibi bihugu byayifunze ku bindi byose mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Bene aya makamyo atwara ibiva mu mahanga ya kure biza n’amato bikagera ku cyambu cya Mombasa, akabigeza ku bihugu bidakora ku nyanja Burundi, Uganda, Rwanda , Sudani y’Epfo n’uburasirazuba bwa Congo.

U Burundi, u Rwanda n’uburasirazuba bwa DR Congo byo bishobora no gukoresha umuhora wo hagati uva ku cyambu cya Dar es Salaam muri Tanzania.

Abashoferi b’amakamyo bava muri Tanzania cyangwa muri Kenya biboneka ko bashobora kuba icyuho cyo gukwirakwiza iyi ndwara.

Uganda yategetse ko bagomba kubanza gusuzumwa bakinjira muri iki gihugu, kandi nta ugomba gucumbika muri hoteli cyangwa mu nzu z’abaturage.

Kugeza ubu muri aka karere hamaze kuboneka abantu 1203 banduye coronavirus;

U Rwanda rwafashwe icyemezo cyo guhindura uburyo bw’imikorere ya za gasutamo mu rwego rwo gukurikiza ingamba zafashwe zo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19 aho nta mushoferi uzongera kwinjira mu Rwanda aturutse hanze ahubwo azajya ahita apakururira ku mupaka ,ibicuruzwa yari yikoreye bishyirwe mu bubiko cyangwa mu yindi modoka.

Guhera ku wa 27/04/20, nibwo izi ngamba zerekeye uburyo bw’imikorere ya za gasutamo bwatangiye gushyirwa mu bikorwa mu rwego rwo gukurikiza ingamba zafashwe zo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID-19.

Perezida Museveni nawe yatangaje ko Abashoferi bose batwara amakamyo yinjira muri Uganda kuva kuri uyu wa Gatatu batemerewe gutwara abantu mu modoka zabo no gucumbika muri za hoteli cyangwa inzu z’abantu, ni ingamba nshya zo kurwanya coronavirus muri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa