skol
fortebet

Abigaragambya baranduye ishusho y’uwacuruje abirabura bakagirwa abacakara bayita mu mugezi

Yanditswe: Monday 08, Jun 2020

Sponsored Ad

Igishushanyo cy’umugabo witwa Edward Colston yabaga mu mujyi wa Bristol mu Bwongereza,yaranduwe n’abigaragambya bamagana iyicwa rya George Floyd n’urugomo rw’abapolisi.

Sponsored Ad

Nubwo iyi myigaragambyo yo kwamagana ivanguramoko n’irondaruhu ndetse n’urugomo rw’abapolisi yahereye muri USA,yamaze gukwirakwira hirya no hino ariyo mpamvu bamwe mu bongereza baranduye igishusho kinini cya Colston wagize uruhare mu icuruzwa ry’abantu bajya kukiroha mu mazi bakiziritse imigozi.

Iyi shusho ya Bronze yareshyaga na metero 5.5, yakozwe mu mwaka wa 1895 ishyirwa ahitwa Colston Avenue ariko kubera ko nyirayo Edward Colston yacuruje abirabura byatumye iyi myigaragambyo ihirika iki gishusho abantu bagita mu mugezi utemba uri munsi y’ikiraro cyitwa Pero’s Bridge i Bristol.

Amashusho yagiye hanze yagaragaje abantu bashinze ivi ku gikanu cy’iyi shusho ya Colston mu gihe kingana n’iminota 8 n’amasegonda make angana n’ayo George Floyd yamaze anizwe n’umupolisi w’umuzungu bikamuviramo urupfu kuwa 25 Gicurasi 2020.

Uyu Edward Colston wubakiwe igishushanyo yavutse mu mwaka wa 1636 avukira mu muryango ukize w’abacuruzi,nyuma yaje gushinga kompanyi imwe rukumbi yari ifite uburenganzira bwo gucuruza abacakara mu Bwongereza.

Iyi kompanyi yambukije ibihumbi byinshi by’abirabura bo muri Afurika inyanja ya Atalantika,ijya kubacuruza muri Amerika aho babaye abahinzi b’itabi muri Virginia.Buri mucakara wese yabaga afite ikirango cya kompanyi yamucuruje mu gatuza ke.

BBC ivuga ko Edward Colston yacuruje bucakara abirabura barenga ibihumbi 100, kuva mu 1672 kugera mu 1689.

Edward Colston, yatangiye acuruza amavuta, divayi n’imbuto nyuma aza kwihuza k’ikigo Africa Royal Company. Bivugwa ko yari afite amato arenga 40 mu nyanja.

Umunyamateka wo mu Bwongereza David Olusoga avuga ko ishusho yakozwe mu mwaka wa 1895 nyuma y’imyaka 200 apfuye.

Ati “Iyo shusho yerekana ko mu kinyejana cya 17 ab’i Londres no muri Bristol bagize uruhare mu icuruzwa ry’abirabura. Ariko mu kinyejana cya 19 Bristol bakora iyi shusho ntabwo bigeze batekereza ko hari abazayibona nko guha icyubahiro umuntu wacuruje abacakara”.


Ibitekerezo

  • Nibyo ubutenganzira bwamuntu burakenewe pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa