skol
fortebet

Afrika y’epfo: Intare ebyiri zera zishe umugabo wazoroye zikiri ibibwana

Yanditswe: Thursday 27, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yapfuye nyuma y’uko intare z’umweru zimuriye ejo ku wa gatatu.
West Mathewson asanzwe afite inzu yakira abakerarugendo (Lodge) izwi cyane yitwa Hoedspruit mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.
Ikinyamakuru BBC kivuga ko Bwana Mathewson, intare ebyiri asanzwe yoroye ari zo zamusagariye ubwo yari azisohoye ngo zigendagende ku wa gatatu mu gitondo.
Izi ntare z’ingore imwe yabanje gusagarira ngenzi yayo, maze nyuma zombi zihindukirana uyu mworozi wazo uzwi cyane (...)

Sponsored Ad

Umugabo wo muri Afurika y’Epfo yapfuye nyuma y’uko intare z’umweru zimuriye ejo ku wa gatatu.

West Mathewson asanzwe afite inzu yakira abakerarugendo (Lodge) izwi cyane yitwa Hoedspruit mu ntara ya Limpopo muri Afurika y’Epfo.

Ikinyamakuru BBC kivuga ko Bwana Mathewson, intare ebyiri asanzwe yoroye ari zo zamusagariye ubwo yari azisohoye ngo zigendagende ku wa gatatu mu gitondo.

Izi ntare z’ingore imwe yabanje gusagarira ngenzi yayo, maze nyuma zombi zihindukirana uyu mworozi wazo uzwi cyane ku kazina ka "Uncle West".

Umugore we wari ubakurikiye mu modoka, yagerageje gukangara izi ntare ariko byari byarenze igaruriro.

Abo mu muryango we bavuga ko kugira ngo izi ntare zirye nyirazo bishoboka ko byatewe no kuzikinisha byagenze nabi.

Izi ntare bazisanze aho zakoreye ibi bazitera umuti usinziriza zijyanwa ahabugenewe, biteganyijwe ko zirekurirwa mu ishyamba nyuma.

Bivugwa ko Bwana Mathewson yarokoye izi ntare ubwo "zahigwaga" akazororera ahantu hafunze muri ’lodge’ ye.

Mu myaka itatu ishize, bivugwa ko izi ntare zishe undi mugabo warimo agenda hafi y’aho zororerwa nyuma y’uko zibashije guca uruzitiro rwaho.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa