skol
fortebet

Afurika y’Epfo:Perezida Ramaphosa yabwiye inkuru mbi abaturage ku cyorezo cya Coronavirus

Yanditswe: Monday 25, May 2020

Sponsored Ad

Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko icyorezo cya coronavirus muri iki gihugu kizarushaho kwiyongera, yavuze ibi mu gihe yatangazaga ibishya mu koroshya ingamba zahagaritse ubuzima busanzwe.

Sponsored Ad

Cyril Ramaphosa yavuze ko kimwe cya gatatu cy’abanduye iki cyorezo muri iki gihugu babonetse mu cyumweru gishize, abo ni abagera ku 22,000.

Nubwo bimeze gutyo, yavuze ko ingamba ziriho ubu zo guhagarika ubuzima busanzwe zidashobora guhoraho.

Perezida Ramaphosa yavuze ko kuva uyu munsi kuwa mbere hari izindi ngamba zafashwe zo koroshya.

Avuga ibi, yanatangaje ko mu kirombe cy’amabuye y’agaciro kimwe kiri hafi ya Johannesburg habonetse abantu 164 banduye coronavirus.

Kugeza ubu muri iki gihugu abantu 429 bamaze kwicwa na Covid-19.

Ibyorohejwe ni ibihe?

Umukwabu wa nijoro wavanyweho, izindi business nyinshi zemerewe gufungura, amashuri nayo azatangira nk’uko Bwana Ramaphosa yabivuze.

Ingingo itaravuzweho rumwe yo kubuza icuruzwa ry’inzoga nayo ubu yavanyweho ariko abantu bazajya bagura izo bajya kunywera mu ngo zabo gusa. Icuruzwa ry’itabi ryo riracyabujijwe.

Perezida Ramaphosa amaze igihe ku gitutu bamusaba koroshya ingamba zari zarafashwe ngo ubukungu bwongere bwisuganye.

Gusa, yaburiye abaturage ko imbere ari habi kurushaho.

Ati: "Tugomba kwitegura ko iyi mibare iziyongera kurushaho kandi vuba.

"Coronavirus muri Afurika y’Epfo igiye kwiyongera mbere y’uko ibintu byongera kuba byiza".

Byagenze bite mu kirombe cya Mponeng?

Mponeng nicyo kirombe cya zahabu kirekire kurusha ibindi mu bujyakuzimu ku isi.

Ubucukuzi muri iki kirombe bwahagaritswe nyuma y’uko habonetse abantu 164 banduye Covid-19.

Benshi mu bo bayisanzemo nta bimenyetso bagaragazaga.

Bose bashyizwe mu kato nk’uko kompanyi ifite iki kirombe, AngloGold Ashanti, ibivuga.

Inkuru ya BBC

Ibitekerezo

  • Ariko se bigenda bite ko mperuka Afrika y’Epfo yuzuyemo Abakozi b’Imana b’abanyabitangaza nka ALPH LUKAU, Shepherd Bushiri, MBOLO n’abandi utabara bakora ibitanga ariko COVID19 ikabananira kuyirukana muriki gihugu? Aho ibitangaza byabo ntibyaba bifite ikindi gisobanuro

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa